1Maze Elihu yongera kuvuga ati
2“Nimwumve ibyo mvuga mwa banyabwenge mwe,
Namwe abajijutse muntegere amatwi,
3 Yobu 12.11 Kuko ugutwi gusobanura amagambo,
Nk'uko akanwa kumva ibyokurya.
4Twihitiremo igitunganye,
Twimenyere icyiza turi kumwe.
5“Yobu yavuze ati ‘Ndi umukiranutsi,
Kandi Imana yankuyeho ibyari binkwiriye.
6Nubwo nta rubanza rundiho mbarwa nk'umubeshyi,
Uruguma rwanjye rurenze urukiriro,
Nubwo nta gicumuro mfite.’
7Mbese hariho umuntu umeze nka Yobu,
Unywa gukobwa nk'ugotomera amazi?
8Agenda yibanisha n'inkozi z'ibibi,
Kandi akagendana n'abanyabyaha.
9Kuko yavuze ati
‘Nta cyo bimariye umuntu kwishimana Imana.’
10“Nuko rero nimuntegere amatwi,
Mwa bantu bajijutse mwe,
Ntibikabeho ko Imana ikora ibyaha,
N'Ishoborabyose ngo ikore ibyo gukiranirwa,
11 Zab 62.13 Kuko izitūra umuntu ibihwanye n'umurimo we,
Izaha umuntu wese kubona ibihwanye n'imigenzereze ye.
12Ni ukuri ntabwo Imana yakora ibibi,
Kandi Ishoborabyose ntiyagoreka imanza.
13Ni nde wayihaye gutwara isi?
Cyangwa ni nde wayiringanirije ibyaremwe byose?
14Yakwitegereza abantu,
Ikisubiranira umwuka no guhumeka byayo,
15Ibyaremwe byose byapfira rimwe,
Umuntu na we agasubira mu mukungugu.
16“Noneho niba ujijutse umva ibi,
Utegere amatwi ijwi ry'amagambo yanjye.
17Mbese uwanga gukiranuka yategeka?
Wacira Ikiranuka kandi Ikomeye urubanza?
18Birakwiriye se kubwira umwami uti ‘Uri mubi’?
Cyangwa ab'imfura uti ‘Muri babi’?
19Nkanswe kubibwira Imana itarobanura abami ku butoni,
Ntiyite ku batunzi kubarutisha abakene,
Kuko bose ari bo yaremesheje amaboko yayo.
20Bapfa mu kanya gato ndetse mu gicuku,
Abantu baradandabirana bakagendanirako,
Kandi intwari zikurwaho ari nta muntu zizize.
21“Kuko amaso yayo ari ku migenzereze y'umuntu,
Kandi ireba amajya ye yose.
22Nta mwijima cyangwa igicucu cy'urupfu,
Aho inkozi z'ibibi zishobora kwihisha.
23Kuko itagomba kongera kwitegereza umuntu,
Kugira ngo yirirwe isubira mu rubanza.
24Ivunagura intwari mu buryo butarondoreka,
Igashyira abandi mu kigwi cyazo.
25Kuko izi imirimo yazo,
Kandi izubika nijoro zikarimbuka.
26Izikubita nk'abantu babi,
Ku mugaragaro imbere y'abandi barora,
27Kuko zayiteshutse,
Ntizite ku nzira zayo zose.
28Bagatuma gutaka kw'abakene kuyigeraho,
Kandi ikumva gutaka kw'abarengana.
29“Iyo itanze amahoro ni nde wabasha gutera amahane?
Iyo yitwikiriye ni nde wabasha kuyireba?
Uko yagira benshi ni ko yagira n'umwe,
30Kugira ngo utubaha Imana atima,
Kandi ngo hatagira utega abantu umutego.
31“Hari uwabwiye Imana ati
‘Narahanwe sinzongera gucumura,
32Icyo ntabonye ukinyigishe,
Niba narakoze ikibi sinzongera kugikora.’
33Mbese ingororano yayo uyangishwa n'uko idakora icyo ushaka?
Kuko ari wowe ukwiriye guhitamo atari jye,
Nuko vuga icyo uzi.
34“Abantu bajijutse,
Ndetse abantu bose bazi ubwenge banyumva,
Bazambwira bati
35‘Yobu yavuze icyo atazi,
Kandi amagambo ye ntiyarimo ubwenge.’
36“Icyampa Yobu akageragezwa akazagezwa ku maherezo,
Kuko asubiza nk'abanyabyaha.
37Kuko yongera ubugome ku cyaha cye,
Agakoma mu mashyi muri twe atangara,
Akagwiza amagambo ye yibasiye Imana.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.