1
2Kandi Abayuda n'Abisirayeli bazateranira hamwe, bitoranyirize umutware umwe, kandi bazazamuka bave mu gihugu, kuko umunsi wa Yezerēli uzaba ukomeye.
Abisirayeli bahanirwa ubusambanyi3“Ami we, mubwire abo muva inda imwe, nawe Ruhama, mubwire bashiki banyu muti
4‘Nimuburane na nyoko muburane’, kuko atari umugore wanjye nanjye sindi umugabo we, akure ubumaraya mu maso he, n'ubusambanyi abukure hagati y'amabere ye,
5kugira ngo ntamwambika ubusa akamera nk'umunsi yavutseho, nkamuhindura nk'ikidaturwa, nkamugira nk'igihugu cyumye kandi nkamwisha inyota.
6Kandi ntabwo nzagirira abana be imbabazi, kuko ari ibibyarwa
7nyina akaba yarigize maraya. Uwasamye inda yabo yakoze ibiteye isoni kuko yavuze ati: Nzikurikirira abakunzi banjye, abantunga mu byo ndya n'ibyo nywa, kandi bakampa ubwoya bw'intama n'imigwegwe n'amavuta ya elayo n'ibyo kunywa.
8“Ni cyo gituma ngiye kuzitiza inzira ye amahwa, kandi nkubaka uruzitiro kugira ngo atabona aho anyura.
9Azakurikira abakunzi be ariko ntazabashyikira, azabashaka ababure. Ni bwo azavuga ati ‘Henga nsubire ku mugabo wanjye wa mbere, kuko ibya mbere byandutiye iby'ubu.’
10“Erega ntiyamenye ko ari jye wamutungaga mu myaka, na vino, n'amavuta ya elayo, nkamugwiriza izo feza n'izahabu bakoreshereje Bāli.
11Ni cyo kizatuma nisubiza imyaka yanjye mu isarura, na vino yanjye mu gihe cyayo, kandi nkamwambura ubwoya bw'intama bwanjye n'imigwegwe yanjye byari bikwiriye kwambika umubiri we.
12Kandi ubu ngiye kugaragariza imbere y'abakunzi be ubushizi bw'isoni bwe, nta n'umwe uzamunkura mu maboko.
13Nzamumaraho ibyamunezezaga byose, ibirori bye n'iby'imboneko z'ukwezi bye n'amasabato ye, n'amateraniro ye yera yose yategetswe.
14Kandi nzarimbura inzabibu ze n'imitini ye, ibyo yajyaga avuga ati ‘Ibi ni ingororano zanjye nahawe n'abakunzi banjye.’ Nuko ibyo ngiye kubihindura ishyamba, biribwe n'inyamaswa.
15Nzamuhora iminsi yamaze yosereza ibigirwamana bya Bāli imibavu, yambaye impeta zo mu matwi n'inigi, agakurikira abakunzi be naho jye akanyibagirwa.” Ni ko Uwiteka avuga.
Imana izongera gucyura Abisirayeli16“Ni cyo gituma ngiye kumuhendahenda, mujyane mu kidaturwa mwurūre.
17Yos 7.24-26 Avuyeyo nzamukomorera inzabibu ze, kandi igikombe cya Akori kizamubera irembo ry'ibyiringiro, kandi azaharirimbira nko mu gihe cy'ubukumi bwe, nko mu gihe yazamukaga ava mu gihugu cya Egiputa.”
18Uwiteka aravuga ati “Uwo munsi uzanyita Ishi, umugabo wanjye, kandi ntuzongera kunyita Bāli, databuja.
19Nzakura mu kanwa ke amazina y'ibigirwamana bya Bāli, kandi amazina yabyo ntazongera kwibukwa ukundi.
20“Uwo munsi nzasezerana n'inyamaswa zo mu ishyamba ku bwabo, n'ibisiga byo mu kirere n'ibikururuka hasi, kandi nzavunagura imiheto n'inkota, n'intambara nzayikura mu gihugu, ntume baryamana amahoro.
21Kandi nzakwishyingira ube uwanjye iteka ryose. Ni ukuri nzakwishyingira ube uwanjye nkiranuka ngaca imanza zitabera, nkagukunda kandi nkakubabarira.
22Ndetse nzakwishyingira ube uwanjye nkubereye umunyamurava, kandi uzamenya Uwiteka.”
23Uwiteka aravuga ati “Uwo munsi nzitaba, nzitaba ijuru, na ryo rizitaba isi.
24Isi na yo izitaba imyaka, na vino n'amavuta ya elayo, kandi na byo bizitaba Yezerēli.
25Rom 9.25; 1 Pet 2.10 Nzamubiba ku isi, abe uwanjye, kandi nzababarira utabonye imbabazi. Nzabwira abatari ubwoko bwanjye nti ‘Muri ubwoko bwanjye’. Na bo bazavuga bati ‘Uri Imana yacu.’ ”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.