Zaburi 73 - Kinyarwanda Protestant Bible

IGICE CYA GATATU(Zab 73—89)

1 Zaburi iyi ni iya Asafu.

Ni ukuri Imana igirira neza Abisirayeli,

Bafite imitima iboneye.

2Ariko jyeweho,

Ibirenge byanjye byari bugufi bwo guhanuka,

Intambwe zanjye zari zishigaje hato zikanyerera.

3Kuko nagiriraga ishyari abibone,

Ubwo narebaga abanyabyaha baguwe neza.

4Kuko batababazwa mu ipfa ryabo,

Ahubwo imbaraga zabo zirakomera.

5Ntibagira imibabaro nk'abandi,

Ntibaterwa n'ibyago nk'abandi.

6Ni cyo gituma ubwibone buba nk'urunigi mu majosi yabo,

Urugomo rukabatwikīra nk'igishura.

7Amaso yabo avanywe imutwe no kubyibuha kwabo,

Bafite ibiruta ibyo umutima w'umuntu wakwifuza.

8Barakoba bakavugishwa iby'agahato no gukiranirwa kwabo,

Bavuga iby'ubwibone.

9Bashyize akanwa kabo mu ijuru,

Ururimi rwabo ruzerera mu isi yose.

10Ni cyo gituma abantu be bagaruka aho,

Bakamara amazi yuzuye mu gikombe,

11Bakavuga bati “Imana ikibwirwa n'iki?

Isumbabyose hari icyo izi?”

12Dore abo ni bo banyabyaha,

Kandi kuko bagira amahoro iteka bagwiza ubutunzi.

13Ni ukuri nogereje ubusa umutima wanjye,

Kudacumura nagukarabiye ubusa.

14Kuko natewe n'ibyago umunsi ukira,

Ngahanwa ibihano mu bitondo byose.

15Iyaba naravuze nti “Reka mvuge ntyo”,

Mba narahemukiye ubwoko bw'abana bawe.

16Natekereje uko nabasha kubimenya,

Birandushya birananira,

17Kugeza aho nagiriye ahera h'Imana,

Nkita ku iherezo rya ba bandi.

18Ni ukuri ubashyira ahanyerera,

Urabagusha bagasenyuka.

19Erega bahindutse amatongo mu kanya gato!

Ubwoba bw'uburyo bwinshi burabatsembye rwose.

20Nk'uko inzozi zimeze iyo umuntu akangutse,

Ni ko nawe Mwami nukanguka,

Uzasuzugura icyubahiro cyabo cy'igicucu.

21Ubwo umutima wanjye washariraga,

Nkibabaza mu mutima,

22Nari umupfapfa nta bwenge nagiraga,

Nameraga nk'inka imbere yawe.

23Ariko none ndi kumwe nawe iteka,

Umfashe ukuboko kw'iburyo.

24Uzanyoboza ubwenge bwawe,

Kandi hanyuma uzanyakirane icyubahiro.

25Ni nde mfite mu ijuru utari wowe?

Kandi mu isi nta we nishimira utari wowe.

26Umubiri wanjye n'umutima wanjye birashira,

Ariko Imana ni yo gitare umutima wanjye uhungiraho,

Kandi ni yo mugabane wanjye iteka ryose.

27Kuko abakujya kure bazarimbuka,

Watsembye abakurekeshejwe no kurarikira bose.

28Ariko jyeweho kwegera Imana ni ko kwiza kuri jye,

Umwami Uwiteka ni we ngize ubuhungiro,

Kugira ngo namamaze imirimo wakoze yose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help