Ezekeiyeli 32 - Kinyarwanda Protestant Bible

Aborogera Egiputa

1Nuko mu mwaka wa cumi n'ibiri, mu kwezi kwa cumi n'abiri ku munsi wa mbere w'uko kwezi, ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti

2“Mwana w'umuntu, curira Farawo umwami wa Egiputa umuborogo umubwire uti ‘Wagereranijwe nk'umugunzu w'intare w'amahanga, ariko umeze nk'ikiyoka kiri mu nyanja. Watumburutse mu migezi yawe, amazi ukayatobesha ibirenge kandi inzuzi zabo ukazihindura icyondo.

3Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nzagutega urushundura rwanjye ndi kumwe n'inteko z'abantu benshi, maze bazagukuruze urwo rushundura.

4Kandi nzagusiga imusozi nkujugunye ku butayu, kandi nzohereza ibisiga byo mu kirere byose bikugweho, n'inyamaswa zo mu isi zose nzazikugabiza zihage.

5Inyama zawe nzazisandaza ku misozi, n'ibikombe mbyuzuzemo uburebure bwawe.

6Igihugu wogeragamo mu ruzi rwacyo nzakikuvomeramo amaraso, ndetse nyageze no ku misozi, kandi imigende y'amazi izarangiriramo ibyawe.

7Yes 13.10; Mat 24.29; Mar 13.24-25; Luka 21.25; Ibyah 6.12-13; 8.12 Ubwo nzakuzimya, nzakingiriza ijuru n'inyenyeri zo kuri ryo nzazizimya, izuba nzaritwikiriza igicu kandi ukwezi na ko ntikuzava.

8Imuri zose zimurikira mu ijuru nzazihindura umwijima hejuru yawe, igihugu cyawe ngikwizemo umwijima. Byavuzwe n'Umwami Uwiteka.

9“ ‘Nzarakaza imitima y'amoko menshi igihe nzakurimburira mu mahanga, mu bihugu utigeze kumenya.

10Ni ukuri nzatuma abantu benshi bagutangarira, kandi abami babo bazamarwa n'ubwoba babutewe nawe mu gihe nzabuhira inkota yanjye, kandi umuntu wese azahora ahindira umushyitsi ubugingo bwe ku munsi wo kurimbuka kwawe.’

11“Umwami Uwiteka aravuga ati ‘Inkota y'umwami w'i Babuloni izakugeraho.

12Nzatuma inteko z'ingabo zawe zisenyurwa n'inkota z'intwari, izo zose ni zo zitera amahanga ubwoba. Ubwibone bwa Egiputa bazabuhindura ubusa, kandi inteko zaho zose zizarimburwa.

13Kandi nzarimbura amatungo yaho yose ari iruhande rw'amazi menshi, kandi nta kirenge cy'umuntu kizongera kuyatoba, habe n'inzara z'amatungo.

14Ni bwo nzatunganya amazi yaho, inzuzi zaho nkazitembesha nk'amavuta ya elayo. Byavuzwe n'Umwami Uwiteka.

15Igihe nzahindura igihugu cya Egiputa ikidaturwa n'amatongo, igihugu kikabura ibyari bicyuzuyemo, abagituyemo bose nkabarimbura, ni bwo bazamenya yuko ndi Uwiteka.’

16Uwo ni wo muborogo bazaboroga, abakobwa b'amahanga ni wo bazaboroga baborogera Egiputa n'inteko zaho zose.” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

17Nuko mu mwaka wa cumi n'ibiri, ku munsi wa cumi n'itanu w'ukwezi, ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti

18“Mwana w'umuntu, ririra inteko zo muri Egiputa, uzijugunye hasi zo n'abakobwa b'amahanga ashimwa, bagere ikuzimu hamwe n'abamanuka bajya mu rwobo.

19Uwo uruta ubwiza ni nde? Noneho manuka ujugunywe mu batakebwe.

20“Abanyegiputa bazagwa hagati y'abicishijwe inkota bategekewe inkota, nimubakururane n'inteko zabo zose.

21Intwari zikomeye ziri ikuzimu zizamubwirana n'ababafashaga ziti ‘Abatakebwe baramanutse barambaraye badakoma, bicishijwe inkota.’

22“Aho ni ho Ashuri ari we n'ingabo ze zose, akikijwe n'ibituro bye. Abo bose bishwe bagushijwe n'inkota,

23ibituro byabo biri mu ndiba y'urwobo, kandi bikikije igituro cye. Abo bose bishwe bagushijwe n'inkota, kandi ari bo bateraga ubwoba mu gihugu cy'abariho.

24“Aho ni ho Elamu ari we n'inteko ze zose zikikije ku gituro cye, abo bose bishwe bagushijwe n'inkota, bamanutse batakebwe bagera mu ndiba y'isi kandi ari bo bateraga abantu ubwoba mu gihugu cy'abariho, batwaye ikimwaro cyabo bari kumwe n'abamanuka bajya mu rwobo.

25Igisasiro cye bagishyize hagati y'abishwe ari kumwe n'inteko ze zose, ibituro bye bimukikijeho. Abo bose ni abatakebwe bicishijwe inkota kuko bateraga ubwoba mu gihugu cy'abariho, na bo batwaye ikimwaro cyabo bari kumwe n'abamanuka bajya mu rwobo, hagati y'abishwe ni ho yashyizwe.

26“Aho ni ho Mesheki na Tubali bari bo n'inteko zabo zose, ibituro byabo bibakikijeho. Abo bose ni abatakebwe bicishijwe inkota kuko bateraga ubwoba mu gihugu cy'abariho.

27Kandi ntibazaryamana n'intwari zaguye mu batakebwe, zamanutse zikajya ikuzimu zifite intwaro zazo z'intambara, zikisegura inkota zabo, ibicumuro byabo bigahambanwa n'amagufwa yabo, kuko bateraga abakomeye ubwoba mu gihugu cy'abariho.

28“Ariko uzavunagurikira hagati y'abatakebwe, uryamishwe hamwe n'abicishijwe inkota.

29“Aho ni ho Edomu ari we n'abami be n'ibikomangoma bye byose, nubwo bari abanyambaraga barambitswe hamwe n'abicishijwe inkota. Bazarambararana n'abatakebwe, n'abamanuka bajya mu rwobo.

30“Aho ni ho ibikomangoma byose by'ikasikazi biri, n'ab'i Sidoni bose bamanukanye n'abishwe, bamwazwa n'uko batezaga ubwoba amaboko yabo kandi barambarara badakebwe bari hamwe n'abishwe n'inkota, batwara ikimwaro cyabo bari kumwe n'abamanuka bajya mu rwobo.

31“Farawo azababona ahumurizwe ku bw'inteko ze zose, ari we Farawo n'ingabo ze zose bicishijwe inkota. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

32“Kuko nashyize ibiteye ubwoba bye mu gihugu cy'abariho, na we azarambikwa hagati y'abatakebwe hamwe n'abicishijwe inkota, Farawo n'inteko ze zose.” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help