Zaburi 27 - Kinyarwanda Protestant Bible

1 Zaburi ya Dawidi.

Uwiteka ni we mucyo wanjye n'agakiza kanjye,

Nzatinya nde?

Uwiteka ni we gihome gikingira ubugingo bwanjye,

Ni nde uzampinza umushyitsi?

2Ubwo abanyabyaha bantereraga kumaraho,

Ari bo banzi banjye n'ababisha banjye,

Barasitaye baragwa.

3Naho ingabo zabambira amahema kuntera,

Umutima wanjye ntuzatinya,

Naho intambara yambaho,

No muri yo nzakomeza umutima.

4Icyo nsaba Uwiteka ni kimwe ni cyo nzajya nshaka,

Ni ukuba mu nzu y'Uwiteka iminsi yose nkiriho,

Nkareba ubwiza bw'Uwiteka,

Nkitegereza urusengero rwe.

5Kuko ku munsi w'amakuba azandindisha kumpisha mu ihema rye,

Mu bwihisho bwo mu ihema rye ni ho azampisha,

Azanshyira hejuru ampagarike ku gitare.

6N'ubu umutwe wanjye uzashyirwa hejuru y'abanzi banjye bangose,

Ntambire ibitambo by'ibyishimo mu ihema rye, ndirimbe,

Ni koko nzaririmba ishimwe ry'Uwiteka.

7Uwiteka, umva gutaka kw'ijwi ryanjye,

Umbabarire, unsubize.

8Umutima wanjye urakubwiye uti

“Wavuze uti ‘Nimushake mu maso hanjye.’ ”

Nuko Uwiteka, mu maso hawe ndahashaka.

9Ntumpishe mu maso hawe.

Ntiwirukanishe umugaragu wawe umujinya,

Ni wowe wahoze uri umutabazi wanjye,

Mana y'agakiza kanjye ntunjugunye, ntundeke.

10Ubwo data na mama bazandeka,

Uwiteka azandarūra.

11Uwiteka, ujye unyigisha inzira yawe,

Unyobore inzira y'igihamo ku bw'abanyubikira.

12Ntumpe abantera kunkora uko bashaka,

Kuko abagabo b'indarikwa bampagurukiye,

N'abavuga iby'urugomo.

13Mba nararabye iyo ntizera ko nzarebera kugira neza k'Uwiteka,

Mu isi y'ababaho.

14Tegereza Uwiteka,

Komera umutima wawe uhumure,

Ujye utegereza Uwiteka.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help