Abeheburayo 3 - Kinyarwanda Protestant Bible

Uko Kristo aruta Mose; imbuzi zo kutumvira no kutizera

1Ni cyo gituma bene Data bera, mwebwe abafatanije guhamagarwa kuva mu ijuru mukwiriye gutekereza Yesu, ari we ntumwa n'umutambyi mukuru w'ibyo twizera tukabyatura,

2Kub 12.7 ukiranukira Iyamutoranije nk'uko Mose yakiranukaga mu nzu yayo hose.

3Kuko Yesu yatekerejwe ko akwiriye guhabwa icyubahiro kirusha icya Mose, nk'uko icyubahiro cy'umwubatsi kiruta icy'inzu,

4kuko amazu yose agira uyubaka, ariko Imana ni yo yubatse ibintu byose.

5Kandi koko Mose yakiranukaga mu nzu yayo hose nk'umugaragu, kugira ngo abe umugabo wo guhamya ibyajyaga kuvugwa hanyuma.

6Ariko Kristo akiranuka nk'Umwana utwara inzu yayo. Iyo nzu yayo ni twe niba dukomeza rwose ubushizi bw'amanga n'ibyiringiro twiratana, ngo bikomere kugeza ku mperuka.

7Zab 95.7-11 Nuko rero nk'uko Umwuka Wera avuga ati

“Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo,

8Ntimwinangire imitima,

Nk'uko mwayinangiye mu gihe cyo kurakaza,

Ku munsi wo kugerageza mu butayu,

9Aho ba sekuruza banyu bangeragereje bantata,

Bakabona imirimo yanjye imyaka mirongo ine.

10Ni cyo cyatumye ngirira umujinya ab'icyo gihe,

Nkavuga nti ‘Imitima yabo ihora iyoba,

Kandi ntibarakamenya inzira zanjye’,

11Nuko ndahirana umujinya wanjye nti

‘Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye.’ ”

12Nuko bene Data, mwirinde hatagira uwo muri mwe ugira umutima mubi utizera, umutera kwimūra Imana ihoraho.

13Ahubwo muhugurane iminsi yose bikitwa uyu munsi, hatagira uwo muri mwe unangirwa umutima n'ibihendo by'ibyaha.

14Kuko twahindutse abafatanije Kristo niba dukomeza rwose ibyiringiro byacu twatangiranye, ngo bikomere kugeza ku mperuka

15Zab 95.7-8 nk'uko bivugwa ngo

“Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo,

Ntimwinangire imitima,

Nk'uko mwayinangiye mu gihe cyo kurakaza.”

16 Kub 14.1-35 Mbese ni bande bumvise bakayirakaza? Si abavuye muri Egiputa bose bashorewe na Mose?

17Kandi ni bande yagiriraga umujinya imyaka mirongo ine? Si abacumuye bakagwa, intumbi zabo zigahera mu butayu?

18Ni bande yarahiriye ko batazinjira mu buruhukiro bwayo? Si abatayumviye?

19Kandi tubona ko batashoboye kwinjiramo kuko batizeye.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help