Zaburi 48 - Kinyarwanda Protestant Bible

1 Indirimbo. Zaburi ya bene Kōra.

2Uwiteka arakomeye akwiriye gushimirwa cyane,

Mu rurembo rw'Imana yacu ku musozi wayo wera.

3 Mat 5.35 Umusozi wa Siyoni uri ikasikazi,

Uburebure bwawo ni wo byishimo by'isi yose,

Ni wo rurembo rw'Umwami ukomeye.

4Imana yimenyekanishije mu nyumba zo muri rwo,

Ko ari igihome kirekire gikingira abantu.

5Dore abami barateranye,

Barunyuriraho hamwe,

6Bararureba baratangara,

Baratinya bahunga vuba.

7Guhinda imishyitsi kubafatirayo,

No kuribwa nk'ibise by'umugore uri ku nda.

8Umuyaga uturutse aho izuba rirasira,

Uwumenesha inkuge z'i Tarushishi.

9Nk'uko twumvise ni ko twabibonye,

Mu rurembo rw'Uwiteka Nyiringabo,

Mu rurembo rw'Imana yacu,

Imana izarukomeza iteka ryose.

Sela.

10Mana, twibukiye imbabazi zawe,

Hagati mu rusengero rwawe.

11Mana, nk'uko izina ryawe riri,

Ni ko ishimwe ryawe riri ukageza ku mpera y'isi,

Ukuboko kwawe kw'iburyo kuzuye gukiranuka.

12Umusozi wa Siyoni unezerwe,

Abakobwa ba Yuda bishimishwe n'imanza zawe zitabera.

13Muzenguruke Siyoni muwugote,

Mubare ibihome byawo.

14Mwitegereze cyane inkike zawo,

Mutekereze inyumba zaho,

Kugira ngo muzabitekerereze ab'igihe kizaza.

15Kuko iyi Mana ari Imana yacu iteka ryose,

Ni yo izatuyobora kugeza ku rupfu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help