Kuva 6 - Kinyarwanda Protestant Bible

Imana yongera kubwira Mose izina ryayo, ikamutuma

1Uwiteka abwira Mose ati “Uhereye none uzabona ibyo nzagirira Farawo. Azabarekura bagende, abyemejwe n'amaboko menshi, kandi no kwirukana azabirukana mu gihugu cye ku bw'ayo maboko.”

2 Itang 17.1; 28.3; 35.11; Kuva 3.13-15 Imana ibwira Mose iti “Ndi UWITEKA,

3kandi nabonekeye Aburahamu na Isaka na Yakobo. Nitwa Imana Ishoborabyose ariko sinabīmenyesha, nitwa iryo zina UWITEKA.

4Kandi nakomeje isezerano ryanjye na bo, ko nzabaha igihugu cy'i Kanāni, igihugu cy'ubusuhuke bwabo, basuhukiyemo.

5Kandi numvise umuniho w'Abisirayeli, Abanyegiputa bazitiriye mu buretwa, nibuka isezerano ryanjye.

6Nuko bwira Abisirayeli yuko ndi Uwiteka, kandi nzabatura imitwaro Abanyegiputa babakorera, mbakure mu buretwa babakoresha, mbacunguze ukuboko kurambutse n'ibihano bikomeye.

7Kandi nzabazana mube ubwoko bwanjye nanjye mbabere Imana, ni ho muzamenya ko ndi Uwiteka Imana yanyu, ibatuye imitwaro Abanyegiputa babakorera, ikabakura muri bo.

8Kandi nzabajyana mu gihugu namanikiye ukuboko yuko nzagiha Aburahamu na Isaka na Yakobo, nzakibaha kuba ibiragwa byanyu. Ndi Uwiteka.”

9Mose abwira Abisirayeli ibyo, maze babuzwa kumwumvira n'umubabaro wo mu mitima yabo utewe n'uburetwa bw'agahato.

10Uwiteka abwira Mose ati

11“Jya kwa Farawo umwami wa Egiputa, umubwire akundire Abisirayeli bave mu gihugu cye.”

12Mose avugira imbere y'Uwiteka ati “Dore Abisirayeli ntibanyumviye, none Farawo aranyumvira ate, kuko iminwa yanjye yanduye nk'umubiri utakebwe?”

13Uwiteka abwira Mose na Aroni, abatuma ku Bisirayeli no kuri Farawo umwami wa Egiputa, ngo bakure Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa.

14Aba ni bo batware b'amazu ya ba sekuru: Bene Rubeni imfura ya Isirayeli ni Henoki na Palu, na Hesironi na Karumi. Iyo ni yo miryango ya Rubeni.

15Bene Simiyoni ni Yemuweli na Yamini na Ohadi, na Yakini na Sohari na Shawuli, umwana w'Umunyakanānikazi. Iyo ni yo miryango ya Simiyoni.

16Kub 3.17-20; 26.57-58; 1 Ngoma 6.16-19 Aya ni yo mazina y'urubyaro rwa Lewi nk'uko ibihe byabo bikurikirana: bene Lewi ni Gerushoni na Kohati na Merari. Imyaka Lewi yaramye ni ijana na mirongo itatu n'irindwi.

17Bene Gerushoni ni Libuni na Shimeyi nk'uko imiryango yabo iri.

18Bene Kohati ni Amuramu na Isuhari na Heburoni na Uziyeli. Imyaka Kohati yaramye ni ijana na mirongo itatu n'itatu.

19Bene Merari ni Mahali na Mushi. Iyo ni yo miryango y'Abalewi nk'uko ibihe byabo bikurikirana.

20Amuramu arongora Yokebedi nyirasenge, babyarana Aroni na Mose. Imyaka Amuramu yaramye ni ijana na mirongo itatu n'irindwi.

21Abana ba Isuhari ni Kōra na Nefegi na Zikiri.

22Bene Uziyeli ni Mishayeli na Elisafani na Sitiri.

23Aroni arongora Elisheba, umukobwa wa Aminadabu, mushiki wa Nahashoni, babyarana Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari.

24Bene Kōra ni Asiri na Elukana na Abiyasafu. Iyo ni yo miryango y'Abakōra.

25Eleyazari mwene Aroni arongora umwe mu bakobwa ba Putiyeli, babyarana Finehasi. Abo ni bo batware b'amazu ya ba sekuru yo mu Balewi nk'uko imiryango yabo iri.

26Abo ni bo Aroni na Mose, ba bandi Uwiteka yabwiye ati “Mukure Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa, uko imitwe yabo iri.”

27Abo ni bo babwiye Farawo umwami wa Egiputa ngo bakure Abisirayeli muri Egiputa. Abo ni bo Mose na Aroni, ba bandi.

28Ku munsi Uwiteka yabwiriyeho Mose mu gihugu cya Egiputa,

29yaramubwiye ati “Ndi Uwiteka, bwira Farawo umwami wa Egiputa icyo nkubwira cyose.”

30Mose avugira imbere y'Uwiteka ati “Dore iminwa yanjye yanduye nk'umubiri utakebwe, Farawo yanyumvira ate?”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help