Abaroma 13 - Kinyarwanda Protestant Bible

Ibyo kugandukira abategeka

1Umuntu wese agandukire abatware bamutwara, kuko ari nta butware butava ku Mana, n'abatware bariho bashyizweho n'Imana.

2Ni cyo gituma ugandira umutware aba yanze itegeko ry'Imana, kandi abaryanga bazatsindwa n'urubanza.

3Abatware si abo gutinywa n'abakora ibyiza, keretse abakora nabi. Mbese ushaka kudatinya umutware? Kora neza na we azagushima,

4kuko ari umukozi w'Imana uguhesha ibyiza. Ariko nukora nabi utinye, kuko adatwarira inkota ubusa. Ni umukozi w'Imana, uhōresha umujinya ukora nabi.

5Ni cyo gituma ukwiriye kuganduka utabiterwa no gutinya umujinya gusa, ahubwo ubyemejwe n'umutima uhana.

6 Mat 22.21; Mar 12.17; Luka 20.25 Ni cyo gituma musora, kuko abatware ari abagaragu b'Imana bītangiye gukora uwo murimo.

7Mwishyure bose ibibakwiriye: abasoresha mubasorere, abahinisha mubahinire, abo gutinywa mubatinye n'abo kubahwa mububahe.

Ibyo gukundana

8Ntimukagire umwenda wose keretse gukundana, kuko ukunda undi aba ashohoje amategeko,

9Kuva 20.13-15,17; Guteg 5.17-19,21; Lewi 19.18 kuko ibi ngo “Ntugasambane, ntukice, ntukibe, ntukifuze” n'ayandi mategeko yose, bihurira muri iri jambo ngo “Ukunde mugenzi wawe nk'uko wikunda.”

10Ufite urukundo ntagirira mugenzi we nabi, ni cyo gituma urukundo ari rwo rusohoza amategeko.

Kuba maso

11Nuko mujye mugenza mutyo, kuko muzi yuko igihe cyo gukanguka gisohoye rwose. Dore agakiza kacu karatwegereye kuruta igihe twizereye.

12Ijoro rirakuze burenda gucya. Nuko twiyambure imirimo y'umwijima, twambare intwaro z'umucyo.

13Tugendane ingeso nziza nk'abagenda mu mucyo, tutagira ibiganiro bibi, tudasinda, tudasambana, tudakora iby'isoni nke, tudatongana kandi tutagira ishyari.

14Ahubwo mwambare Umwami Yesu Kristo, kandi ntimuhe urwaho imibiri yanyu ngo ibone uko ikora ibyo yifuza.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help