Yesaya 55 - Kinyarwanda Protestant Bible

Agakiza k'ubuntu gaturuka ku Mana

1 Ibyah 21.6; 22.17 “Yemwe abafite inyota, nimuze ku mazi kandi n'udafite ifeza na we naze. Nimuze mugure murye, nimuze mugure vino n'amata mudatanze ifeza cyangwa ibindi biguzi.

2Ni iki gituma mutanga ifeza mukagura ibitari ibyokurya nyakuri? Ni iki gituma mukorera ibidahaza? Mugire umwete wo kunyumvira mubone kurya ibyiza, ubugingo bwanyu bukishimira umubyibuho.

3 Ibyak 13.34 “Mutege amatwi muze aho ndi munyumve, ubugingo bwanyu bubone kubaho. Nanjye nzasezerana namwe isezerano rihoraho, ari ryo mbabazi zidahwema Dawidi yasezeranijwe.

4Dore mutanze ho umugabo wo guhamiriza amahanga, akaba umwami w'amoko n'umugaba wayo.

5Dore uzahamagara ishyanga utazi, kandi n'iryari ritakuzi rizakwirukiraho ku bw'Uwiteka Imana yawe, ku bw'Uwera wa Isirayeli kuko azaba aguhaye icyubahiro.”

6Nimushake Uwiteka bigishoboka ko abonwa, nimumwambaze akiri bugufi.

7Umunyabyaha nareke ingeso ze, ukiranirwa areke ibyo yibwira agarukire Uwiteka na we aramugirira ibambe, agarukire Imana yacu kuko izamubabarira rwose pe.

8“Erega ibyo nibwira si ibyo mwibwira, kandi inzira zanyu si zimwe n'izanjye!” Ni ko Uwiteka avuga.

9“Nk'uko ijuru risumba isi, ni ko inzira zanjye zisumba izanyu, n'ibyo nibwira bisumba ibyo mwibwira.

10 2 Kor 9.10 “Nk'uko imvura na shelegi bimanuka bivuye mu ijuru ntibisubireyo, ahubwo bigatosa ubutaka bukameza imbuto bugatoshya n'ingundu, bugaha umubibyi imbuto n'ushaka kurya bukamuha umutsima,

11ni ko ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye rizamera. Ntirizagaruka ubusa ahubwo rizasohoza ibyo nshaka, rizashobora gukora icyo naritumye.

12“Muzasohokana ibyishimo, muzashorerwa amahoro muvayo. Imisozi n'udusozi bizaturagara biririmbire imbere yanyu, ibiti byose byo mu gasozi bizakoma mu mashyi.

13Mu cyimbo cy'umufatangwe hazamera umuberoshi, mu cyimbo cy'umukeri hazamera umuhadasi, bizubahisha izina ry'Uwiteka, bizaba ikimenyetso gihoraho kitazakurwaho.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help