1Aburamu amaze imyaka mirongo urwenda n'icyenda avutse, Uwiteka aramubonekera aramubwira ati “Ni jye Mana Ishoborabyose, ujye ugendera imbere yanjye kandi utungane rwose.
2Nanjye ndasezerana isezerano ryanjye nawe, nzakugwiza cyane.”
3Aburamu arubama, Imana iramubwira iti
4“Dore isezerano ryanjye ubwanjye ndariguhaye, nawe uzaba sekuruza w'amahanga menshi.
5. Nanjye nzakomeza isezerano ryanjye na we, ngo ribere urubyaro ruzakurikiraho isezerano ridashira.
20Kandi ibya Ishimayeli ndakumviye: dore muhaye umugisha, nzamwororotsa mugwize cyane, azabyara abatware cumi na babiri kandi nzamuhindura ubwoko bukomeye.
21Ariko isezerano ryanjye nzarikomeza na Isaka, uwo uzabyarana na Sara mu gihe nk'iki cy'umwaka utaha, kuko ari icyo nashyizeho.”
22Imana irorera kuvugana na we, irazamuka, iva aho Aburahamu ari.
23Aburahamu ajyana Ishimayeli umuhungu we, n'abandi bose bavukiye mu rugo rwe, n'abo yaguze ifeza ze, umugabo wese w'abo mu rugo rwe, abakeba kuri uwo munsi uko Imana yari yamutegetse.
24Aburahamu yari amaze imyaka mirongo urwenda n'icyenda avutse, ubwo yakebwaga umunwa w'icyo yambariye.
25Ishimayeli umuhungu we yari amaze imyaka cumi n'itatu, ubwo yakebwaga.
26Ku munsi umwe Aburahamu akebanwa n'umuhungu we Ishimayeli.
27N'abagabo bose bo mu rugo rwe, abaruvukiyemo n'abo yaguze n'abanyamahanga, bakebanwa na we.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.