Daniyeli 7 - Kinyarwanda Protestant Bible

Daniyeli arota inyamaswa enye

1Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ya Belushazari umwami w'i Babuloni, Daniyeli yarose inzozi maze abona ibyo yeretswe ari ku buriri bwe. Aherako yandika ibyo yarose, arobanuramo ingingo zabyo zikomeye.

2Nuko Daniyeli aravuga ati “Mu byo neretswe nijoro, nagiye kubona mbona imiyaga ine yo mu ijuru ihubukira ku nyanja nini.

3Ibyah 13.1; 17.8 Muri iyo nyanja havamo inyamaswa nini enye, zidasangiye ubwoko.

4Ibyah 13.2 Iya mbere yasaga n'intare, ifite amababa nk'ay'ikizu. Nyihanga amaso kugeza aho amababa yayo ashikurijwe igahagarikwa ku isi, ihagarika amaguru yemye nk'umuntu kandi ihabwa umutima nk'uw'umuntu.

5“Ndongera mbona indi nyamaswa ya kabiri isa n'idubu yegutse uruhande rumwe, kandi yari itambitse imbavu eshatu mu mikaka yayo. Barayibwira bati ‘Byuka uconshomere inyama nyinshyi.’

6“Hanyuma y'ibyo mbona indi nyamaswa isa n'ingwe, ku mugongo wayo yari ifite amababa ane asa n'ay'igisiga, kandi yari ifite imitwe ine, ihabwa ubutware.

7 Ibyah 12.3; 13.1 “Hanyuma y'ibyo nitegereje mu byo neretswe nijoro, mbona inyamaswa ya kane iteye ubwoba y'inyamaboko n'imbaraga byinshi cyane. Yari ifite imikaka minini y'ibyuma, iconshomera ibintu irabimenagura, ibisigaye ibisiribangisha amajanja yayo. Ariko yari ifite itandukaniro n'izindi nyamaswa zose zayibanjirije, kandi yari ifite amahembe cumi.

8Ibyah 13.5-6 Nitegereje ayo mahembe mbona muri yo hameze irindi hembe ritoya. Imbere yaryo hakurwa amahembe atatu mu yari asanzwe, kandi kuri iryo hembe mbonaho amaso asa n'ay'umuntu, n'akanwa kavuga ibikomeye.

Daniyeli abona Umukuru nyir'ibihe byose

9 Ibyah 20.4; 1.14 “Nkomeza kwitegereza kugeza aho bashyiriyeho intebe z'ubwami, haza Umukuru nyir'ibihe byose aricara. Imyambaro ye yeraga nka shelegi, kandi umusatsi we wasaga n'ubwoya bw'intama bwera. Intebe y'ubwami bwe yasaga n'ibirimi by'umuriro, kandi inziga zayo zasaga n'umuriro ugurumana.

10Ibyah 5.11; 20.12 Imbere ye hatembaga umuriro, uduhumbagiza baramukoreraga kandi inzovu incuro inzovu bari bamuhagaze imbere. Imanza zirashingwa, ibitabo birabumburwa.

11“Uwo mwanya ndangarira ijwi rya rya hembe ryavugaga amagambo akomeye. Nkomeza kwitegereza aho ya nyamaswa yiciwe, umubiri wayo ukarimburwa igatabwa mu muriro igatwikwa.

12Za nyamaswa zindi zinyagwa ubutware bwazo, ariko zirekerwa ubugingo bwazo kugira ngo zimare igihe zategetswe kumara.

13 Mat 24.30; 26.64; Mar 13.26; 14.62; Luka 21.27; Ibyah 1.7,13; 14.14 “Hanyuma nkitegereza ibyo neretswe nijoro, mbona haje usa n'umwana w'umuntu aziye mu bicu byo mu ijuru, aza umujyo umwe asanga wa Mukuru nyir'ibihe byose, bamumugeza imbere.

14Ibyah 11.15 Nuko ahabwa ubutware n'icyubahiro n'ubwami, kugira ngo abantu b'amoko yose y'indimi zitari zimwe bajye bamukorera. Ubutware bwe ni ubutware bw'iteka ryose butazashira, kandi ubwami bwe ni ubwami butazakurwaho.

Gusobanura inzozi za Daniyeli

15“Jyewe Daniyeli ibyo neretswe bintera agahinda mu mutima, birambabaza cyane.

16Nyuma negera umwe mu bari bahagaze aho mubaza amashirakinyoma y'ibyo byose, arabimbwira ansobanurira impamvu zabyo

17ati ‘Izo nyamaswa nini uko ari enye, ni bo bami bane bazaduka mu isi.

18Ibyah 22.5 Ariko abera b'Isumbabyose bazahabwa ubwo bwami babuhindūre, bube ubwabo iteka ryose.’

19“Mperako nifuza kumenya amashirakinyoma y'iby'inyamaswa ya kane itasaga n'izindi zose, yari iteye ubwoba cyane bitavugwa, ifite imikaka y'ibyuma n'inzara z'imiringa ari yo yaconshomeraga ibintu ikabimenagura, ibisigaye ikabisiribangisha amajanja yayo.

20Kandi nifuza kumenya iby'amahembe cumi yari ku mutwe wayo, n'iby'irindi hembe ryameze atatu asanzwe akarandurwa imbere yaryo, ari ryo rya hembe ryari rifite amaso n'akanwa kavuga ibikomeye, ryarushaga ayandi gukomera.

21 Ibyah 13.7 “Maze mbona iryo hembe rirwanya abera ryenda kubanesha,

22Ibyah 20.4 kugeza aho Umukuru nyir'ibihe byose yaziye agatsindishiriza abera b'Isumbabyose. Igihe kirasohora abera bahabwa ubwami.

23“Maze wa wundi arambwira ati ‘Iyo nyamaswa ya kane izaba ubwami bwa kane ku isi, kandi buzaba budasa n'ubundi bwami bwose, buzaconshomera isi yose buyisiribange, buyimenagure.

24Ibyah 17.12 Kandi ayo mahembe cumi, muri ubwo bwami hazakomokamo abami cumi. Hanyuma yabo hazaza undi mwami, ariko we ntazaba asa n'abo ba mbere kandi azanesha abami batatu.

25Ibyah 12.14; 13.5-6 Ni we uzavuga ibyo kugomera Isumbabyose, kandi azarenganya abera b'Isumbabyose. Azigira inama zo guhindura ibihe n'amategeko, kandi bizarekerwa mu maboko ye kugeza aho igihe n'ibihe n'igice cy'igihe bizashirira.

26Hanyuma urubanza ruzashingwa, bazamunyaga ubutware ngo babumareho burimburwe kugeza ku mperuka.

27Ibyah 20.4; 22.5 Maze ubwami n'ubutware n'icyubahiro cy'ubwami bwose buri munsi y'ijuru, bizahabwe ubwoko bw'abera b'Isumbabyose. Ubwami bwayo ni ubwami buzahoraho iteka, kandi ubutware bwose buzajya buyikorera buyumvire.’

28“Ayo magambo agarukiye aha. Ariko jyewe ubwanjye Daniyeli, ibyo natekereje bimpagarika umutima cyane, bituma mu maso hanjye hahinduka ukundi, ariko mbika iryo jambo mu mutima wanjye.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help