1 Timoteyo 5 - Kinyarwanda Protestant Bible

Ibyo guhugurana ubugwaneza

1Ntugacyahe umukuru ahubwo umuhugure nka so n'abasore ubahugure nka bene so,

2abagore bakuru ubahugure nka ba nyoko, n'abagore bakiri bato n'abakobwa ubahugure nka bashiki bawe, ufite umutima utunganye rwose.

Ibyerekeye abapfakazi

3Wubahe abapfakazi bari abapfakazi by'ukuri.

4Ariko umupfakazi niba afite abana cyangwa abuzukuru, babanze kwiga kubaha abo mu muryango wabo no kwitura ababyeyi babo ibibakwiriye, kuko ibyo ari byo bishimwa imbere y'Imana.

5Umupfakazi by'ukuri usigaye wenyine yiringira Imana, akomeza kwinginga no gusenga ku manywa na nijoro,

6ariko uwidamararira aba apfuye ahagaze.

7Ubategeke ibyo kugira ngo batabaho umugayo.

8Ariko niba umuntu adatunga abe cyane cyane abo mu rugo rwe, aba yihakanye ibyizerwa, kandi aba abaye mubi hanyuma y'utizera.

9Ntihakagire umupfakazi wandikwa, keretse amaze imyaka mirongo itandatu avutse akaba yarashyingiwe umugabo umwe gusa,

10agashimirwa imirimo myiza: niba yarareraga abana, yaracumbikiraga abashyitsi, yarozaga ibirenge by'abera, yarafashaga abababaye, agashishikarira gukurikiza imirimo myiza yose.

11Ariko abapfakazi bato ntukemere ko bandikwa, kuko iyo bamaze kwidamararira baharika Kristo bakifuza gucyurwa,

12bakagibwaho n'urubanza kuko bavuye mu isezerano ryabo rya mbere.

13Kandi uretse ibyo, biga no kugira ubute, bakagenda imihana; nyamara si abanyabute gusa, ahubwo kandi ni n'abanyamazimwe na ba kazitereyemo, bavuga ibidakwiriye.

14Ni cyo gituma nshaka ko abapfakazi bato bashyingirwa, bakabyara abana, bagategeka ingo zabo, ntibahe abanzi urwitwazo rwo kudutuka;

15kuko n'ubu bamwe bamaze guteshuka inzira, ngo bakurikize Satani.

16Nihagira uwizera w'umugabo cyangwa w'umugore ufite indushyi z'abapfakazi, abafashe, kugira ngo Itorero ritaremererwa, ahubwo ribone uko rifasha abapfakazi nyakuri.

Abakuru b'Itorero, n'inama Pawulo agira Timoteyo

17Abakuru b'Itorero batwara neza batekerezwe ko bakwiriye guhabwa icyubahiro incuro ebyiri, ariko cyane cyane abarushywa no kuvuga ijambo ry'Imana no kwigisha,

18Guteg 25.4; Mat 10.10; Luka 10.7 kuko ibyanditswe bivuga ngo “Ntugahambire umunwa w'inka ihonyōra”, kandi ngo “Umukozi akwiriye guhembwa.”

19Guteg 17.6; 19.15 Ntukemere ikirego ku mukuru hatariho abagabo babiri cyangwa batatu.

20Abakora ibyaha ubahanire mu maso ya bose, kugira ngo abandi na bo batinye.

21Ndakwihanangiririza imbere y'Imana na Yesu Kristo n'abamarayika batoranijwe, kugira ngo witondere ibyo udaca urw'umwe cyangwa ngo ugire ubwo uca urwa kibera.

22Ntukihutire kugira uwo urambikaho ibiganza kandi ntugafatanye n'ibyaha by'abandi, ahubwo wirindire kuba intungane.

23Uhereye none reka kunywa amazi gusa, ahubwo unywe vino nke ku bw'inda yawe kuko urwaragura.

24Ibyaha by'abantu bamwe bigaragara hakiri kare, bikabakururira mu rubanza, naho iby'abandi bizagaragara hanyuma.

25Uko ni ko n'imirimo myiza igaragara hakiri kare, ndetse n'itagaragara na yo ntishobora guhishwa iteka.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help