1“I Samariya hazagerekwaho igihano cyaho, kuko hagomeye Imana yaho: bazicishwa inkota; abana babo bato bazavungagurwa, kandi abagore babo batwite bazabafomoza.”
2Isirayeli we, garukira Uwiteka Imana yawe, kuko wagushijwe n'igicumuro cyawe.
3Mujyane amagambo mugarukire Uwiteka mumubwire muti “Udukureho gukiranirwa kose, utwakirane ineza maze tuzagutambire ishimwe ry'iminwa yacu.
4Abashuri ntibazadukiza, ntituzagendera ku mafarashi kandi ntabwo tuzongera kubwira ubukorikori bwakozwe n'amaboko yacu tuti ‘Muri imana zacu’, kuko impfubyi ari wowe zibonaho kugirirwa imbabazi.
5“Nzakiza gusubira inyuma kwabo, nzabakunda urukundo rutagabanije, kuko uburakari nabumukuyeho.
6Nzamerera Isirayeli nk'ikime; azarabya nk'uburabyo, azashora imizi nk'i Lebanoni.
7Amashami ye azagaba, kandi ubwiza bwe buzasa n'ubw'igiti cy'umwelayo, n'impumuro ye nk'i Lebanoni.
8Ababa mu gicucu cye bazagaruka, bazashibuka nk'ingano batohe nk'umuzabibu, impumuro yabo izaba imeze nka vino y'i Lebanoni.
9Efurayimu azavuga ati ‘Ndacyahuriye he n'ibigirwamana kandi?’ Narayumviye kandi nzayitaho, meze nk'umuberoshi utoshye, imbuto zawe ni jye ziturukaho.”
10Uzi ubwenge wese ni we uzitegereza ibyo, uUwitonda wese ni we uzabimenya, kuko inzira z'Uwiteka zitunganye, kandi abakiranutsi bazazigenderamo, ariko abacumura bazazigwamo.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.