Zaburi 49 - Kinyarwanda Protestant Bible

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya bene Kōra.

2Mwa mahanga mwese mwe, nimwumve ibi:

Mwa bari mu isi mwese mwe, nimutege amatwi.

3Aboroheje n'abakomeye,

Abatunzi hamwe n'abakene.

4Akanwa kanjye kagiye kuvuga ubwenge,

Umutima wanjye ugiye kwibwira ibyo kumenya.

5Ndategera umugani ugutwi kwanjye,

Ndahishuza inanga ijambo ryanjye riruhije.

6Ni iki cyatuma ntinya mu minsi y'ibyago n'amakuba,

Gukiranirwa kw'abashaka kungusha kungose?

7Biringira ubutunzi bwabo,

Bakirata ibintu byabo byinshi.

8Ariko nta wubasha gucungura mugenzi we na hato,

Cyangwa guha Imana incungu ye.

9-10Kugira ngo arame iteka atabona rwa rwobo,

Kuko incungu y'ubugingo bwabo ari iy'igiciro cyinshi,

Ikwiriye kurekwa iteka.

11Kuko abona ko abanyabwenge bapfa,

Umupfapfa n'umeze nk'inka bakarimbukana,

Bagasigira abandi ubutunzi bwabo.

12Mu mitima yabo bibwira yuko amazu yabo azagumaho iteka ryose,

N'ubuturo bwabo ko buzagumaho ibihe byose,

Ibikingi byaho bakabyitirira amazina yabo.

13Ariko umuntu ntahorana icyubahiro,

Ahwanye n'inyamaswa zipfa.

14Iyo nzira yabo ni iy'ubupfu,

Ariko ababazunguye bashima amagambo yabo.

Sela.

15Bashorererwa kujya ikuzimu nk'umukumbi w'intama,

Urupfu ruzabaragira.

Abatunganye bazabatwara mu gitondo,

Ubwiza bwabo buzahabwa ikuzimu ngo butsembwe,

Butagira aho kuba.

16Ariko Imana izacungura ubugingo bwanjye,

Ibukure mu kuboko kw'ikuzimu,

Kuko izanyakira.

Sela.

17Ntubitinye umuntu natunga,

Icyubahiro cy'inzu ye kikagwira,

18Kuko napfa atazagira icyo ajyana,

Icyubahiro cye ntikizamanuka ngo kimukurikire.

19Nubwo yibwiraga akiriho ko ahiriwe,

Kandi nubwo abantu bagushima witungishije,

20Ubugingo bwe buzasanga ba sekuruza,

Batazareba umucyo ukundi.

21Umuntu ufite icyubahiro ntagire n'ubwenge,

Ahwanye n'inyamaswa zipfa.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help