Zaburi 111 - Kinyarwanda Protestant Bible

1Haleluya.

Nzashimisha Uwiteka umutima wanjye wose,

Mu rukiko rw'abatunganye no mu iteraniro ryabo.

2Imirimo Uwiteka yakoze irakomeye,

Irondorwa n'abayishimira bose.

3Umurimo akora ni icyubahiro n'ubwiza,

Gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose.

4Yahaye imirimo ye itangaza urwibutso,

Uwiteka ni umunyambabazi n'umunyebambe.

5Yagaburiye abamwubaha,

Azajya yibuka isezerano rye.

6Yeretse ubwoko bwe imirimo ye uburyo ikomeye,

Ubwo yabahaga umwandu w'abanyamahanga.

7Imirimo y'intoki ze ni umurava no kutabera,

Amategeko ye yose arahamye.

8Yakomerejwe guhama iteka ryose,

Yategekeshejwe umurava no gutunganya.

9Yoherereje ubwoko bwe gucungurwa,

Yategetse isezerano rye kuba iry'iteka,

Izina rye ni iryera n'iryo kubahwa.

10 Yobu 28.28; Imig 1.7; 9.10 Kubaha Uwiteka ni ishingiro ry'ubwenge,

Abakora ibyo bafite ubwenge nyakuri,

Ishimwe rye rihoraho iteka ryose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help