Abakolosayi 4 - Kinyarwanda Protestant Bible

1 mwene Data ukundwa w'umubwiriza w'iby'Imana ukiranuka, ni umugaragu mugenzi wanjye ukorera mu Mwami wacu, azababwira ibyanjye byose. Ef 6.21-22

8Ni we mbatumyeho ku bw'ibyo ngo mumenye ibyacu kandi ahumurize imitima yanyu,

9File 10-12 mutumanye na Onesimo mwene Data wo kwizerwa kandi ukundwa, mwene wanyu, bazabamenyesha iby'ino byose.

10 Ibyak 12.12,25; 13.13; 15.37-39; 19.29; 27.2; File 24 Arisitariko uwo tubohanywe arabatashya, na Mariko mwene se wabo wa Barinaba arabatashya na we. (Uwo ni we mwategetswe, naramuka aje iwanyu muzamwakire.)

11Na Yesu witwa Yusito arabatashya, abo ni bo bonyine bo mu bakebwe bakorana nanjye ku bw'ubwami bw'Imana kandi bamaze umubabaro.

12Epafura mwene wanyu arabatashya, na we ni imbata ya Kristo Yesu ibarwanira iteka ikabasabira, kugira ngo muhagarare mushikamye kandi mutunganye rwose, mumenya neza mudashidikanya ibyo Imana ishaka byose.

13Ndi umugabo wo kumuhamya yuko abagirira umwete mwinshi, mwebwe n'ab'i Lawodikiya n'ab'i Hiyerapoli.

14Luka umuvūzi ukundwa, na Dema barabatashya.

15Muntahirize bene Data b'i Lawodikiya, na Numfa n'Itorero ryo mu nzu ye.

16Uru rwandiko nimumara kurusomerwa ruzasomerwe n'Itorero ry'i Lawodikiya, namwe muzasome uruzava i Lawodikiya.

17Kandi muzabwire Arukipo muti “Ujye urinda umurimo wo kugabura iby'Imana wahawe ku bw'Umwami wacu, uwusohoze.”

18Uku ni ko gutashya kwanjye Pawulo, kwanditswe n'ukwanjye kuboko. Mwibuke ingoyi zanjye.

Ubuntu bw'Imana bubane namwe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help