1 Samweli 13 - Kinyarwanda Protestant Bible

Abafilisitiya bazinukwa Abisirayeli

1Sawuli ubwo yimaga yari amaze imyaka mirongo itatu, kandi amara imyaka ibiri ku ngoma muri Isirayeli.

2Bukeye Sawuli yitoraniriza abantu mu Bisirayeli ibihumbi bitatu, muri abo ibihumbi bibiri byabanaga na Sawuli i Mikimashi no ku musozi w'i Beteli, abandi igihumbi babanaga na Yonatani i Gibeya y'i Bubenyamini. Rubanda rusigaye ararusezerera, umuntu wese ajya mu rugo rwe.

3Bukeye Yonatani anesha abanyagihome cy'Abafilisitiya cy'i Geba, Abafilisitiya barabyumva. Hanyuma Sawuli avugisha ihembe mu gihugu cyose, kugira ngo Abaheburayo babyumve.

4Abisirayeli bose bumva bavuga ko Sawuli yanesheje abanyagihome cy'Abafilisitiya, kandi ko Abafilisitiya bazinutswe Abisirayeli. Abantu bateranira i Gilugali bakurikira Sawuli.

5Nuko Abafilisitiya bateranira kurwanya Abisirayeli. Bari bafite amagare inzovu eshatu n'abagendera ku mafarashi ibihumbi bitandatu, n'abantu bangana n'umusenyi wo mu kibaya cy'inyanja ubwinshi, barazamuka bagandika i Mikimashi iburengerazuba bw'i Betaveni.

6Abisirayeli babonye ko bari mu kaga kandi ko abantu bashumbirijwe, bihisha mu mavumo no mu bishugi no mu bitare, no mu bihanamanga no mu myobo.

7Kandi bamwe mu Baheburayo bari bambutse Yorodani, bajya mu gihugu cy'i Gadi n'i Galeyadi. Ariko Sawuli we yari akiri i Gilugali, abantu bose bamukurikira bahinda umushitsi.

Ubwira bwa Sawuli

8 1 Sam 10.8 Sawuli amarayo iminsi irindwi ategereje Samweli nk'uko yamutegetse. Ariko Samweli ataraza i Gilugali, abantu baratatana bamushiraho.

9Nuko Sawuli aravuga ati “Nimunzanire hano igitambo cyoswa, n'ibitambo by'ishimwe yuko turi amahoro.” Aherako atamba igitambo cyoswa.

10Akimara gutamba Samweli aba araje, maze Sawuli arasohoka ajya kumusanganira ngo amuramutse.

11Samweli aramubaza ati “Ibyo wakoze ni ibiki?”

Sawuli aramusubiza ati “Nabonye abantu banshizeho batatana. Nawe ntiwaje mu minsi yategetswe, kandi Abafilisitiya bari bamaze guteranira i Mikimashi,

12bituma nibwira nti ‘Ubu ngubu Abafilisitiya bari bumanukire i Gilugali bantere kandi ntarahendahenda Uwiteka ngo ampe umugisha.’ Ni cyo gitumye nihata ntamba igitambo cyoswa.”

13Maze Samweli abwira Sawuli ati “Wafuditse, ntiwumviye itegeko ry'Uwiteka Imana yawe yagutegetse, none Uwiteka aba akomeje ubwami bwawe mu Isirayeli iteka ryose.

14Ibyak 13.22 Ariko noneho ubwami bwawe ntibuzagumaho, Uwiteka amaze kwishakira umuntu umeze nk'uko umutima we ushaka, kandi ni we Uwiteka yashyizeho kuba umutware w'ubwoko bwe, kuko utumviye icyo Uwiteka yagutegetse.”

15Nuko Samweli arahaguruka, ava i Gilugali ajya i Gibeya y'i Bubenyamini. Sawuli aherako abara abantu bari kumwe na we, baba nka magana atandatu.

16Maze Sawuli n'umuhungu we Yonatani n'abari kumwe na bo bicara i Geba y'i Bubenyamini, ariko Abafilisitiya bagerereza i Mikimashi.

17Bukeye abanyazi b'Abafilisitiya bava mu rugerero rwabo bica imitwe itatu, umutwe umwe unyura mu nzira ijya muri Ofura, mu gihugu cya Shuwali.

18Undi mutwe unyura mu nzira ijya i Betihoroni, uwundi mu nzira yo mu rugabano rw'impinga rwitegeye igikombe cya Seboyimu cyerekeye mu butayu.

Abisirayeli bakena intwaro zo kurwanisha

19Icyo gihe nta mucuzi wari ukiboneka mu gihugu cyose cya Isirayeli, kuko Abafilisitiya bavuze bati “Tujye tubuza Abaheburayo kwicurishiriza inkota n'amacumu.”

20Ariko Abisirayeli bose bajyaga bamanuka bakajya mu Bafilisitiya, ngo umuntu wese atyarishe uruhabuzo rwe n'isuka ye, n'intorezo ye n'umuhoro we.

21Ariko bari bafite ityazo ryo gutyazaho imihoro n'amasuka, n'ingobe n'intorezo, n'iryo gutyaza ibihosho.

22Ni cyo gituma ku munsi w'intambara, mu bantu bari kumwe na Sawuli na Yonatani nta n'umwe wari utwaye inkota cyangwa icumu, ariko Sawuli n'umuhungu we Yonatani bo bari babyitwaje.

23Nuko abanyagihome b'Abafilisitiya barasohoka, bigira mu nzira nyabagendwa y'i Mikimashi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help