2 Ngoma 22 - Kinyarwanda Protestant Bible

Ahaziya yicwa na Yehu(2 Abami 8.25-29; 9.21-28)

1Abaturage b'i Yerusalemu bimika Ahaziya umwana we w'umuhererezi aba umwami mu cyimbo cye, kuko bakuru be bose bari barishwe n'umutwe w'ingabo zazanye n'Abarabu mu rugerero. Nuko Ahaziya mwene Yoramu umwami w'Abayuda arima.

2Kandi Ahaziya yatangiye gutegeka amaze imyaka mirongo ine n'umwe avutse, amara umwaka umwe i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Ataliya umukobwa wa Omuri.

3Na we agendana ingeso nk'iz'ab'inzu ya Ahabu, kuko nyina yamugiraga inama yo gukora ibibi.

4Akora ibyangwa n'Uwiteka nk'uko ab'inzu ya Ahabu bakoraga, kuko ari bo bamugiraga inama zo kumurimbuza, se amaze gupfa.

5Nuko akurikiza inama zabo, atabarana na Yehoramu mwene Ahabu umwami w'Abisirayeli, batera Hazayeli umwami w'i Siriya i Ramoti y'i Galeyadi, Abasiriya bakomeretsa Yehoramu uruguma.

6Yehoramu asubira i Yezerēli ajya kwiyomoza inguma bari bamukomerekeje i Rama, ubwo yarwanaga na Hazayeli umwami w'i Siriya. Bukeye Ahaziya mwene Yehoramu umwami w'Abayuda amanurwa no gusura Yehoramu mwene Ahabu i Yezerēli, kuko yari arwaye.

7Kandi kurimbuka kwa Ahaziya kwaturutse ku Mana kuko yagiye kwa Yehoramu, agezeyo atabarana na Yehoramu batera Yehu mwene Nimushi, uwo Uwiteka yimikishirije amavuta kumaraho inzu ya Ahabu.

8Ubwo Yehu yasohozaga iteka ku nzu ya Ahabu, asanga ibikomangoma by'Abayuda n'abana b'abahungu ba bene se wa Ahaziya bamukorera, arabica.

9Maze ashaka Ahaziya baramufata (ubwo yari yihishe i Samariya), bamushyira Yehu baramwica, baramuhamba kuko bavugaga bati “Ni mwene Yehoshafati washakishaga Uwiteka umutima we wose.”

Nuko inzu ya Ahaziya ntiyagira imbaraga zo gukomeza ubwami.

Ibya Ataliya(2 Abami 11.1-3)

10Bukeye Ataliya nyina wa Ahaziya abonye ko umwana we apfuye, arahaguruka arimbura urubyaro rwose rw'umwami w'inzu y'Abayuda.

11Ariko Yehoshabeyati umukobwa w'umwami yiba Yowasi mwene Ahaziya, amukura mu bana b'umwami bicwaga, aramujyana amushyirana n'umurezi we mu cyumba kirarwamo. Nuko Yehoshabeyati umukobwa w'Umwami Yoramu muka Yehoyada w'umutambyi, mushiki wa Ahaziya, amuhisha Ataliya ntiyamubona ngo amwice.

12Abana na bo imyaka itandatu ahishwe mu nzu y'Imana. Kandi Ataliya ni we wari ku ngoma muri icyo gihugu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help