1 Ngoma 26 - Kinyarwanda Protestant Bible

1Ibihe by'abakumirizi ni ibi: mu Bakōra ni Meshelemiya mwene Kore, wo muri bene Asafu.

2Meshelemiya yari afite abana b'abahungu: uw'imfura ni Zekariya, uw'ubuheta ni Yediyayeli, uwa gatatu ni Zebadiya, uwa kane ni Yatiniyeli,

3uwa gatanu ni Elamu, uwa gatandatu ni Yehohanani, uwa karindwi ni Eliyowenayi.

4 2 Sam 6.11; 1 Ngoma 13.14 Obededomu na we yari afite abana b'abahungu: uw'imfura ni Shemaya, uw'ubuheta ni Yehozabadi, uwa gatatu ni Yowa, uwa kane ni Sakari, uwa gatanu ni Netanēli,

5uwa gatandatu ni Amiyeli, uwa karindwi ni Isakari, uwa munani ni Pewuletayi, kuko Imana ihaye Obededomu umugisha.

6Kandi umuhungu we Shemaya abyara abana b'abahungu, ari bo batwaye inzu ya se kuko bari abagabo b'abanyambaraga b'intwari.

7Bene Shemaya ni Otuni na Refayeli na Obedi na Elizabadi, na bene se bari intwari ari bo Elihu na Semakiya.

8Abo bose bari abo mu bahungu ba Obededomu, bo n'abahungu babo na bene se, abantu b'abanyambaraga babasha uwo murimo, bari bene Obededomu mirongo itandatu na babiri.

9Meshelemiya yari afite abana b'abahungu, na bene se abagabo b'intwari cumi n'umunani.

10Kandi Hosa wo muri bene Merari, yari afite abana b'abahungu. Shimuri ni we wari umukuru wabo (kuko nubwo atari uw'imfura, se yamugize umutware).

11Uwa kabiri ni Hilukiya, uwa gatatu ni Tebaliya, uwa kane ni Zekariya. Abahungu ba Hosa na bene se bose bari cumi na batatu.

12Ibihe by'abakumirizi byari ibyabo, ni byo by'abagabo bakomeye bafite ibyo bashinzwe nka bene wabo, bagakora umurimo wo mu nzu y'Uwiteka.

13Bafindira aboroheje n'abakomeye uko amazu ya ba sekuruza yari ari, ngo bamenye abo kurinda amarembo yose.

14Ubwo ku ruhande rw'iburasirazuba bwerekana Shelemiya. Maze bafindira umuhungu wa Zekariya umujyanama w'umunyabwenge, ubwe bwerekana uruhande rw'ikasikazi.

15Kandi ubwa Obededomu bwerekana uruhande rw'ikusi, n'abahungu be bahabwa ububiko.

16Ubwa Shupimu na Hosa bwerekana uruhande rw'iburengerazuba ku irembo rya Sheleketi, ku rutindo ruzamukirwaho, abarinzi bateganye n'abarinzi bandi.

17Uruhande rw'iburasirazuba hariho Abalewi batandatu, n'urw'ikasikazi babaga bane uko bukeye, urw'ikusi babaga bane uko bukeye, n'ab'ububiko babiri babiri.

18Kandi i Parubari h'iburengerazuba babaga bane ku rutindo, na babiri i Parubari.

19Ibyo ni byo bihe by'abakumirizi bo muri bene Kōra, n'abo muri bene Merari.

20Mu Balewi, Ahiya ni we wari umutware w'ububiko bw'inzu y'Imana, kandi w'ububiko bw'ibintu byashinganywe.

21Bene Lādani ni bo Bagerushoni ba Lādani, abatware b'amazu ya ba sekuruza ya Lādani w'Umugerushoni, ni Yehiyeli.

22Bene Zetamu na murumuna we Yoweli, ni bo bari abatware b'ububiko bw'inzu y'Uwiteka.

23Mu Bamuramu no mu Bisuhari, no mu Baheburoni no mu Buziyeli,

24Shebuweli mwene Gerushomu mwene Mose, ni we wari umutware w'ububiko.

25Kandi bene se, Eliyezeri abyara Rehabiya, mwene Rehabiya ni Yeshaya, mwene Yeshaya ni Yoramu, mwene Yoramu ni Zikiri, mwene Zikiri ni Shelomoti.

26Shelomoti uwo na bene se ni bo bari abatware b'ububiko bw'ibintu byashinganywe, ibyo Umwami Dawidi n'abatware b'amazu ya ba sekuruza, n'abatware batwara ibihumbi n'abatwara amagana n'abagaba b'ingabo bashinganye.

27Ibyo bashinganye byavuye mu minyago yo mu ntambara, babishinganira gusana inzu y'Uwiteka.

28Kandi ibyo Samweli bamenya, na Sawuli mwene Kishi na Abuneri mwene Neri, na Yowabu mwene Seruya bashinganye, umuntu wese washinganaga ikintu cyose, byategekwaga na Shelomoti na bene se.

29Mu Bisuhari, Kenaniya n'abahungu be bategekaga Abisirayeli ku murimo wo hanze, bakaba abatware n'abacamanza.

30Mu Baheburoni, Hashabiya na bene se, abagabo b'intwari igihumbi na magana arindwi, ni bo batwaraga Abisirayeli bo hakurya ya Yorodani iburengerazuba, ku murimo w'Uwiteka wose no ku murimo w'umwami.

31Mu Baheburoni Yeriya ni we wari umutware wabo. (Iby'Abaheburoni mu mwaka wa mirongo ine ku ngoma ya Dawidi, babirondoye mu gitabo cy'amazu ya ba sekuruza uko babyaranye. Muri bo basanga abagabo b'abanyambaraga b'intwari i Yazeri y'i Galeyadi.)

32Na bene se, abagabo b'intwari bari ibihumbi bibiri na magana arindwi, abatware b'amazu ya ba sekuruza. Ni bo Umwami Dawidi yagize ibisonga mu Barubeni n'Abagadi n'ab'igice cy'umuryango wa Manase, cy'ibintu by'Imana byose n'icy'iby'umwami.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help