1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.
2Ijuru rivuga icyubahiro cy'Imana,
Isanzure ryerekana imirimo y'intoki zayo.
3Amanywa abwira andi manywa ibyayo,
Ijoro ribimenyesha irindi joro.
4Nta magambo cyangwa ururimi biriho,
Nta wumva ijwi ryabyo.
5 wakwiriye isi yose,
Amagambo yabyo yageze ku mpera y'isi.
Muri ibyo yabambiye izuba ihema,
6Rimeze nk'umukwe usohoka mu nzu ye,
Ryishima nk'umunyambaraga rinyura mu nzira yaryo.
7Riva ku mpera y'ijuru,
Rikagera ku yindi mpera yaryo,
Nta kintu gihishwa icyokere cyaryo.
8Amategeko y'Uwiteka atungana rwose asubiza intege mu bugingo,
Ibyo Uwiteka yahamije ni ibyo kwizerwa biha umuswa ubwenge,
9Amategeko Uwiteka yigishije araboneye anezeza umutima,
Ibyo Uwiteka yategetse ntibyanduye bihwejesha amaso.
10Kubaha Uwiteka ni kwiza guhoraho iteka ryose,
Amateka y'Uwiteka ni ay'ukuri,
Ni ayo gukiranuka rwose.
11Bikwiriye kwifuzwa kuruta izahabu,
Naho yaba izahabu nziza nyinshi,
Biryoherera kuruta ubuki n'umushongi w'ibinyagu utonyanga.
12Kandi ni byo bihana umugaragu wawe,
Kubyitondera harimo ingororano ikomeye.
13Ni nde ubasha kwitegereza kujijwa kwe?
Ntumbareho ibyaha byanyihishe,
14Kandi ujye urinda umugaragu wawe gukora ibyaha by'ibyitumano,
Bye kuntwara uko ni ko nzatungana rwose,
Urubanza rw'igicumuro gikomeye ntiruzantsinda.
15Amagambo yo mu kanwa kanjye,
N'ibyo umutima wanjye wibwira bishimwe mu maso yawe,
Uwiteka gitare cyanjye, mucunguzi wanjye.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.