Yosuwa 4 - Kinyarwanda Protestant Bible

Batoranya abagabo bo gutora amabuye yo muri Yorodani

1Ubwoko bwose bumaze kwambuka Yorodani, Uwiteka abwira Yosuwa ati

2“Robanura muri aba bantu abagabo cumi na babiri, mu miryango yose havemo umwe umwe,

3ubategeke uti ‘Nimutore amabuye cumi n'abiri muri Yorodani hagati aho abatambyi bari bashinze ibirenge, muyambukane muyashyire aho mugandika iri joro.’ ”

4Yosuwa aherako ahamagaza abagabo cumi na babiri yarobanuye mu miryango y'Abisirayeli yose umwe umwe,

5arababwira ati “Nimunyure imbere y'isanduku y'Uwiteka Imana yanyu muri Yorodani hagati, umuntu wese aterura ibuye arishyire ku rutugu nk'uko umubare w'imiryango y'Abisirayeli ungana,

6kugira ngo bibe ikimenyetso muri mwe kera ubwo abana banyu bazabaza ba se bati ‘Aya mabuye ku bwanyu ni icyitegererezo ki?’

7Muzabasubize muti ‘Amazi ya Yorodani yatandukaniye imbere y'isanduku y'isezerano ry'Uwiteka, igihe yambukaga Yorodani amazi yayo agatandukana, kandi ayo mabuye azaba icyitegererezo cyibutsa Abisirayeli iteka ryose ibyabayeho.’ ”

8Nuko Abisirayeli bakora nk'uko Yosuwa yabategetse, batora amabuye cumi n'abiri muri Yorodani hagati nk'uko Uwiteka yategetse Yosuwa, bakurikije umubare w'imiryango y'Abisirayeli uko ungana, barayambukana bayageza aho bagiye kugandika bayaturaho.

9Yosuwa na we ashinga amabuye cumi n'abiri muri Yorodani hagati, aho abatambyi bahetse isanduku y'isezerano bari bashinze ibirenge, ni ho akiri na bugingo n'ubu.

Bambuka, amazi ya Yorodani asubirana

10Nuko abatambyi bahetse isanduku bahagarara muri Yorodani hagati, kugeza igihe ibyo Uwiteka yategetse Yosuwa kubwira abantu byarangiriye nk'uko Mose yari yategetse Yosuwa byose. Nuko abantu barihuta barambuka.

11Ariko abantu bose bamaze guhita, isanduku y'Uwiteka ihetswe n'abatambyi irambutswa, abantu babireba.

12Abarubeni n'Abagadi n'igice cy'umuryango wa Manase, babanziriza Abisirayeli kwambuka bafite intwaro nk'uko Mose yari yarabategetse.

13Ingabo nk'inzovu enye zifite intwaro zinyura imbere y'Uwiteka mu kibaya cy'i Yeriko, ziteguye kurwana.

14Uwo munsi Uwiteka akuza Yosuwa mu maso y'Abisirayeli bose, baramwubaha nk'uko bubahaga Mose iminsi yose yamaze akiriho.

15Uwiteka abwira Yosuwa ati

16“Tegeka abatambyi bahetse isanduku y'isezerano bave muri Yorodani.”

17Yosuwa ategeka abatambyi ati “Nimuzamuke muve muri Yorodani.”

18Abatambyi bahetse isanduku y'isezerano ry'Uwiteka bavuye muri Yorodani bashinze ibirenge imusozi, amazi ya Yorodani aherako arasubirana, asandara hose arenga inkombe nk'uko yari asanzwe.

19Abantu bazamuka bava muri Yorodani ku munsi wa cumi w'ukwezi kwa mbere, bagandika i Gilugali mu rugabano rw'i Yeriko mu ruhande rw'iburasirazuba.

20Ya mabuye cumi n'abiri bakuye muri Yorodani Yosuwa ayashinga i Gilugali.

21Maze abwira Abisirayeli ati “Abana banyu ubwo bazabaza ba se mu gihe kizaza bati ‘Aya mabuye ni ay'iki?’

22Muzabigishe mubasobanurira muti ‘Abisirayeli bambutse Yorodani ikamye’,

23kuko Uwiteka Imana yanyu yakamije amazi ya Yorodani imbere yanyu kugeza aho mwambukiye, nk'uko Uwiteka Imana yanyu yagize Inyanja Itukura ubwo yayikamirije imbere yacu kugeza aho twambukiye,

24kugira ngo amahanga yose yo mu isi amenye ko Uwiteka agira amaboko akomeye, bajye batinya Uwiteka Imana yanyu iteka ryose.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help