1Hashize imyaka magana ane na mirongo inani Abisirayeli bavuye muri Egiputa, Salomo atangira kubaka inzu y'Uwiteka mu mwaka wa kane ari ku ngoma, hari mu kwezi kwa Zivu ari ko kwezi kwa kabiri.
2Iyo nzu Umwami Salomo yubakiye Uwiteka, uburebure bwayo bw'umurambararo bwari mikono mirongo itandatu, ubugari bwayo bwari mikono makumyabiri, uburebure bwayo bw'igihagararo bwari mikono mirongo itatu.
3Kandi ibaraza ry'inzu y'inyumba y'urusengero, uburebure bwaryo bw'umurambararo bwari mikono makumyabiri nk'uko ubugari bw'inyumba bwanganaga, ubugari bwaryo bw'imbere y'inyumba bwari mikono icumi.
4Abajishiriza iyo nyumba amadirishya y'ibisate bisobekeranije, bidakuka.
5Ku nzu y'inyumba yomekaho ibyumba bigerekeranye bikikije inzu y'urusengero n'iy'ahavugirwa. Uko ni ko yubatse ibyumba by'impande biyikikije.
6Ibyumba byo hasi ubugari bwabyo bwari mikono itanu, ibyo hagati ubugari bwabyo bwari mikono itandatu, hakurikiyeho ibya gatatu ubugari bwabyo bwari mikono irindwi. Kandi yabigenjeje atya: inyuma ku nzu y'inyumba asiga aho azomeka ibiti, kugira ngo bidatobora inzu y'urusengero.
7Mu iyubaka ry'iyo nyumba bayubakishije amabuye yatunganirijwe mu nganzo, nta nyundo cyangwa intorezo cyangwa ikindi kintu cyose cy'icyuma cyumvikanye muri iryo yubaka ryayo.
8Kandi urugi rw'ibyo byumba byo hagati rwari mu ruhande rw'iburyo bw'urusengero, abajyagayo bazamukiraga ku rwego rwihotaguye bakajya mu cyumba cyo hagati, bava muri cyo bakajya mu cya gatatu.
9Uko ni ko yubatse inzu arayuzuza, hejuru yayo asakaza ibiti n'imbaho by'imyerezi.
10Kandi ibyo byumba bigerekeranye yabyubatse ku nzu y'inyumba hose: uburebure bwabyo bw'igihagararo bwari mikono itanu kimwe kimwe, byari bigeretswe ku biti by'imyerezi byometse kuri iyo nyumba.
11Bukeye ijambo ry'Uwiteka riza kuri Salomo riti
12“Mbonye iyi nzu wubaka. Nuko nugendera mu mateka yanjye, ugasohoza ibyo nategetse ukitondera amategeko yanjye yose akaba ari yo ugenderamo, nzakomeza ijambo ryanjye navuganye na so Dawidi,
13mbe mu Bisirayeli ne kureka ubwoko bwanjye bwa Isirayeli.”
14Uko ni ko Salomo yubatse iyo nzu, arayuzuza.
15Muri iyo nzu y'inyumba yomekaho imbaho z'imyerezi, uhereye hasi ukageza hejuru ku gisenge na ho aharandisha imbaho, kandi hasi ahasasa imbaho z'imiberoshi.
16Kuva 26.33-34 Mu mwinjiro w'iyo nzu hari mikono makumyabiri, yomekaho imbaho z'imyerezi uhereye hasi ukageza ku gisenge. Muri uwo mwinjiro hagirwa ahavugirwa hitwa Ahera cyane.
17Imbere y'ahavugirwa hitwa urusengero, uburebure bwaho bw'umurambararo bwari mikono mirongo ine.
18Na ho bahomeka imbaho z'imyerezi bazikebaho amabara, amwe asa n'imihe, andi asa n'uburabyo busambuye. Hose zari imbaho z'imyerezi nta buye ryagaragaraga.
19Kandi atunganya ahavugirwa mu mwinjiro w'iyo nzu, kugira ngo ahatereke isanduku y'isezerano ry'Uwiteka.
20Aho havugirwa uburebure bwaho bw'umurambararo bwari mikono makumyabiri, ubugari bwaho bwari mikono makumyabiri, uburebure bwaho bw'igihagararo bwari mikono makumyabiri. Hose ahateraho izahabu itunganijwe, ayitera no ku cyotero cyakozwe mu myerezi.
21Maze Salomo atera ku nzu yose izahabu itunganijwe, imbere y'ahavugirwa atambikaho iminyururu y'izahabu.
22Kuva 30.1-3 Inzu yose ayiteraho izahabu kugeza aho inzu yose yuzuriye, kandi icyotero cy'ahavugirwa na cyo agiteraho izahabu cyose.
23 Kuva 25.18-20 Ahavugirwa aharemera ibishushanyo by'abakerubi bibiri mu biti by'umwelayo, kimwe muri byo uburebure bwacyo bwari mikono cumi.
24Uburebure bw'ibaba ry'igishushanyo cy'umukerubi rimwe bwari mikono itanu, n'irindi baba na ryo ari uko. Uhereye ku iherezo ry'ibaba rimwe ukageza ku iherezo ry'irindi, yose yari mikono cumi.
25Igishushanyo cy'umukerubi cya kabiri uburebure bwacyo bwari mikono cumi. Ibishushanyo by'abakerubi byombi byari ikigero kimwe n'ishusho imwe.
26Uburebure bw'igishushanyo cy'umukerubi kimwe bwari mikono cumi, n'ubw'ikindi ari uko.
27Ashyira ibyo bishushanyo by'abakerubi mu mwinjiro w'inzu. Amababa yabyo yari afatanye urunana, bituma rimwe ry'igishushanyo kimwe rifata ku ruhande rumwe rw'inzu, iry'ikindi ku rundi ruhande, kandi ayandi mababa yombi ahurira hagati mu nzu.
28Ibyo bishushanyo by'abakerubi byombi abiteraho izahabu.
29Inyuma n'imbere h'iyo nzu akebaho amabara y'ibishushanyo by'abakerubi, n'iby'imikindo n'iby'uburabyo busambuye.
30Kandi mu nzu imbere hasi no ku ibaraza ryayo, ateraho izahabu.
31Ahajya ahavugirwa ahashyira inzugi z'ibiti by'imyelayo, inkomanizo n'inkingi z'izo nzugi byari igice cya gatanu cy'ikibambano.
32Kandi akora inzugi ebyiri z'ibiti by'imyelayo, akebaho amabara y'ibishushanyo by'abakerubi, n'iby'imikindo n'iby'uburabyo busambuye, hanyuma ateraho izahabu kuri izo nzugi, ayinogereza no ku bishushanyo by'abakerubi no ku by'imikindo.
33Kandi ahajya mu rusengero ahabajishiriza inkingi z'ibiti by'imyelayo. Izo nkingi zari igice cya kane cy'iyo nzu,
34n'inzugi zaho zombi zibajwe mu biti by'imiberoshi, ibisate byombi by'urugi rumwe iyo byakingurwaga byaribumbaga, n'ibisate byombi by'urundi rugi ni ko byameraga.
35Azikebaho amabara y'ibishushanyo by'abakerubi, n'iby'imikindo n'iby'uburabyo busambuye, aziteraho izahabu.
36Kandi urugo rw'ingombe arwubakisha amabuye abajwe mu mpushya eshatu, n'uruhushya rumwe rw'ibiti by'imyerezi.
37Igihe batangiriye kubaka urufatiro rw'inzu y'Uwiteka, hari mu kwezi kwa Zivu k'umwaka wa kane.
38Mu kwezi kwa Bula, ari ko kwezi kwa munani k'umwaka wa cumi n'umwe, buzuza inzu n'imyanya yayo yose uko yayigenewe yose. Nuko amara imyaka irindwi ayubaka.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.