1Uwiteka abwira Mose ati
2“Dore mpamagaye mu izina Besalēli mwene Uri ya Huri, wo mu muryango wa Yuda,
3mwuzuza Umwuka w'Imana ngo agire ubwenge bwo guhimba n'ubwo gutora, n'ubuhanga n'ubukorikori bwose
4byo guhimba imirimo y'ubuhanga, no gucura izahabu n'ifeza n'imiringa,
5no gukeba amabuye yo gukwikirwa no kubāza, no kugira ubukorikori bwose.
6Nanjye dore mushyiranyeho Oholiyabu mwene Ahisamaki wo mu muryango wa Dani. Kandi mu mitima y'abahanga bose nashyizemo ubwenge ngo bakore ibyo nagutegetse byose:
7ihema ry'ibonaniro na ya sanduku y'Ibihamya, na ya ntebe y'ihongerero iyiriho n'ibindi bintu byose byo kuba muri iryo hema.
8Ya meza n'ibintu byayo byose, na cya gitereko cy'amatabaza cy'izahabu nziza n'ibintu byacyo byose, na cya gicaniro cyo koserezaho imibavu,
9na cya gicaniro cyo koserezaho ibitambo n'ibintu byacyo byose, na cya gikarabiro n'igitereko cyacyo,
10na ya myambaro y'imirimo yera, ni yo myambaro yejejwe yo kwambarwa na Aroni umutambyi n'iy'abana be, ngo bankorere umurimo w'ubutambyi,
11na ya mavuta yo gusīga, na wa mubavu w'ikivange wo koserezwa ahera. Uko nagutegetse kose abe ari ko bakora.”
Itegeko ry'isabato. Mose ahabwa ibisate by'amabuye biriho Ibihamya12Uwiteka abwira Mose ati
13“Kandi ubwire Abisirayeli uti ‘Ntimukabure kuziririza amasabato yanjye, kuko ari yo kimenyetso hagati yanjye namwe mu bihe byanyu byose, kugira ngo mumenye yuko ndi Uwiteka ubeza.
14Nuko mujye muziririza isabato kuko ari iyera kuri mwe, uyiziruye ntakabure kwicwa. Umuntu wese uzagira umurimo akora kuri yo azakurwe mu bwoko bwe.
15Kuva 20.8-11; 23.12; 34.21; 35.2; Lewi 23.3; Guteg 5.12-14 Mu minsi itandatu abe ari mo imirimo ijya ikorwa, ariko uwa karindwi ni isabato yo kuruhuka yerejwe Uwiteka. Uzagira umurimo akora ku munsi w'isabato ntakabure kwicwa.
16Nuko Abisirayeli baziririze isabato, bajye bayitondera mu bihe byabo byose, ibe isezerano ridakuka.
17Kuva 20.11 Ni ikimenyetso cy'iteka ryose hagati yanjye n'Abisirayeli, kuko iminsi itandatu ari yo Uwiteka yaremeyemo ijuru n'isi, ku wa karindwi akarorera, akaruhuka.’ ”
18Amaze kuvuganira na Mose ku musozi Sinayi, Uwiteka amuha ibisate by'amabuye bibiri, biriho Ibihamya byandikishijweho urutoki rw'Imana.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.