Amosi 7 - Kinyarwanda Protestant Bible

Ibyo Amosi yeretswe

1Ibi ni byo Uwiteka Imana yanyeretse: dore yaremeye inzige uruhira, rutangiye kumera. Urwo ruhira ni urwameze ubwatsi bw'umwami bumaze gutemwa.

2Zimaze kurya ubwatsi bwo mu gihugu ndataka nti “Uwiteka Mana, babarira ndakwinginze! Yakobo yabyihanganira ate, ko ari muto?”

3Nuko Uwiteka arigarura ati “Ntibizabaho.” Ni ko Uwiteka yavuze.

4Ibi ni byo Uwiteka Imana yanyeretse: Uwiteka Imana yahamagaye umuriro ngo awucishe amateka ukongora mu mworera w'ikuzimu, kandi wendaga no gutwika igihugu.

5Maze ndataka nti “Uwiteka Mana, rekera aho ndakwinginze. Yakobo yabyihanganira ate, ko ari muto?”

6Uwiteka arigarura ati “Na byo ntibizabaho.” Ni ko Uwiteka Imana yavuze.

7Ibi ni byo yanyeretse: Umwami yari ahagaze ku nkike yubakishijwe timasi, afite timasi mu ntoke.

8Maze Uwiteka arambaza ati “Amosi we, ubonye iki?”

Nti “Mbonye timasi.”

Umwami ati “Dore nzashyira timasi mu bwoko bwanjye Isirayeli, sinzongera kubanyuraho ukundi

9kandi ingoro za Isaka zizaba imisaka, n'ubuturo bwera bwa Isirayeli buzasenywa, kandi nzahagurukira inzu ya Yerobowamu nitwaje inkota.”

Umutambyi Amasiya ahana Amosi

10Maze Amasiya umutambyi w'i Beteli atuma kuri Yerobowamu, umwami wa Isirayeli ati “Amosi yakugambaniye mu b'inzu ya Isirayeli, ntabwo igihugu cyakwihanganira amagambo ye yose,

11kuko Amosi avuga ati ‘Yerobowamu azicishwa inkota, kandi Isirayeli azajyanwa ari imbohe akurwe mu gihugu cye.’ ”

12Kandi Amasiya abwira Amosi ati “Wa bamenya we, genda uhungire mu gihugu cy'u Buyuda urireyo ibyokurya byawe kandi abe ari ho uhanurira,

13ariko ntukongere guhanurira i Beteli ukundi, kuko hari ubuturo bwera bw'umwami n'inzu y'ubwami.”

14Maze Amosi asubiza Amasiya ati “Ntabwo nari umuhanuzi cyangwa umwana w'umuhanuzi, ahubwo nari umushumba kandi nari umuhinzi w'ibiti by'umutini.

15Uwiteka yantoye ndagiye amatungo, maze Uwiteka arambwira ati ‘Genda uhanurire ubwoko bwanjye Isirayeli.’

16Noneho wumve ijambo ry'Uwiteka. Uravuga uti ‘Ntuhanurire Isirayeli ibibi, kandi ntugirire inzu ya Isaka ijambo ribi’,

17ni cyo gituma Uwiteka avuga ati ‘Umugore wawe azaba maraya mu mudugudu, kandi abahungu bawe n'abakobwa bawe bazicishwa inkota, n'ingobyi yawe na yo izagabanishwa umugozi, kandi nawe uzagwa mu kindi gihugu cyanduye, Isirayeli na we rwose azajyanwa ari imbohe, akurwe mu gihugu cye.’ ”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help