1Umuseke utambitse, uwo mwanya abatambyi bakuru n'abakuru n'abanditsi, n'abanyarukiko bose bajya inama baboha Yesu, baramujyana bamushyira Pilato.
2Pilato aramubaza ati “Ni wowe mwami w'Abayuda?”
Na we aramusubiza ati “Wakabimenye.”
3Maze abatambyi bakuru bamurega byinshi.
4Pilato yongera kumubaza ati “Mbese nta cyo wireguza ko bakureze byinshi?”
5Ariko Yesu ntiyagira ikindi amusubiza, bituma Pilato atangara.
Pilato acira Yesu urubanza rwo kubambwa(Mat 27.15-31; Luka 23.13-25; Yoh 18.39—19.16)6Nuko muri iyo minsi mikuru, uko umwaka utashye yari yaramenyereye kubohorera abantu imbohe imwe, iyo babaga bamusabye.
7Nuko muri icyo gihe hariho uwitwaga Baraba wabohanywe n'abari bagomye, bishe abantu muri ubwo bugome.
8Abantu barazamuka, batangira gusaba ko abagirira nk'uko yamenyereye.
9Pilato arababaza ati “Murashaka ko mbabohorera umwami w'Abayuda?”
10Kuko yamenye yuko ishyari ari ryo ryatumye abatambyi bakuru bamutanga.
11Maze abatambyi bakuru boshya rubanda bati “Ahubwo Baraba abe ari we ababohorera.”
12Pilato yongera kubabaza ati “Ndamugira nte uwo mwita umwami w'Abayuda?”
13Maze bongera gusakuza bati “Mubambe.”
14Pilato arababaza ati “Kuki? Yakoze cyaha ki?”
Maze barushaho gusakuza cyane bati “Mubambe.”
15Nuko Pilato ashatse gushimisha abantu ababohorera Baraba, amaze gukubita Yesu imikoba aramutanga ngo abambwe.
16Maze abasirikare bamujyana imbere mu rugo rw'urukiko, bahamagara ingabo zose ziraterana.
17Bamwambika umwenda w'umuhengeri, baboha ikamba ry'amahwa bararimwambika,
18baherako batangira kumuramutsa bati “Ni amahoro, mwami w'Abayuda!”
19Bamukubita urubingo mu mutwe, bamucira amacandwe, barapfukama baramuramya.
20Bamaze kumushinyagurira bamwambura wa mwenda w'umuhengeri, bamwambika imyenda ye baramusohokana, bamujyana kumubamba.
Yesu abambwa(Mat 27.32-44; Luka 23.26-43; Yoh 19.17-27)21 ariko ntiyayinywa.
24 ayuzuza inzoga ikerēta, ayishyira ku rubingo arayimusomesha ati “Reka turebe ko Eliya aza kumubambūra.”
37Maze Yesu avuga ijwi rirenga, umwuka urahera.
38 Kuva 26.31-33 Umwenda ukingiriza Ahera cyane h'urusengero utabukamo kabiri, uhereye hejuru ukageza hasi.
39Umutware utwara umutwe w'abasirikare wari uhagaze yerekeye Yesu, abonye apfuye atyo aravuga ati “Ni ukuri uyu muntu yari Umwana w'Imana.”
40 Luka 8.2-3 Hari n'abagore bari bahagaze kure bareba, muri bo harimo Mariya Magadalena, na Mariya nyina wa Yakobo muto na Yosefu, na Salome.
41Abo ubwo yabaga i Galilaya ni bo bamukurikiraga bamukorera, n'abandi bagore benshi bazamukanye i Yerusalemu.
Bahamba Yesu(Mat 27.57-61; Luka 23.50-56; Yoh 19.38-42)42Bugorobye kuko wari umunsi wo Kwitegura, ari wo munsi ubanziriza isabato,
43Yosefu Umunyarimataya, umujyanama w'icyubahiro kandi na we yategerezaga ubwami bw'Imana, aratinyuka ajya kwa Pilato asaba intumbi ya Yesu.
44Ariko Pilato yari agitangara yuko yaba amaze gupfa, ni ko guhamagaza umutware w'abasirikare, amubaza yuko amaze gupfa koko.
45Amaze kubyemezwa n'umutware w'abasirikare aha Yosefu intumbi.
46Na we agura umwenda w'igitare, arayibambūra ayizingira muri uwo mwenda w'igitare, amushyira mu mva ye yakorogoshowe mu rutare, abirindurira igitare ku munwa w'imva.
47Mariya Magadalena na Mariya nyina wa Yosefu babona aho ahambwe.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.