Abeheburayo 12 - Kinyarwanda Protestant Bible

Kwihanganira ibitugerageza dukurikije icyitegererezo cya Kristo

1Nuko natwe ubwo tugoswe n'igicucu cy'abahamya bangana batyo, twiyambure ibituremerera byose n'icyaha kibasha kutwizingiraho vuba, dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye

2dutumbira Yesu wenyine, ari we Banze ryo kwizera kandi ari we ugusohoza rwose, yihanganiye umusaraba ku bw'ibyishimo byamushyizwe imbere ntiyita ku isoni zawo, yicara iburyo bw'intebe y'Imana.

3Nuko muzirikane uwo wihanganiye ubwanzi bw'abanyabyaha bukomeye butyo, kugira ngo mudacogora mukagwa isari mu mitima yanyu.

4Mwebweho ntimuragera aho muvusha amaraso mu ntambara murwanya ibyaha,

5 Mbese ni mwana ki udahanwa na se?

8Ariko niba mudahanwa nk'abandi bose, noneho muba muri ibibyarwa mutari abana nyakuri.

9Ko dufite ba data batubyaye ku mubiri, bakaduhana natwe tukabubaha, ntidukwiriye kurushaho cyane kugandukira Se w'imyuka tugahoraho?

10Kuko ba bandi baduhanaga iminsi mike nk'uko byari bibabereye byiza, naho uwo aduhanira kugira ngo bitubere byiza dusangire kwera kwe.

11Nta gihano kinezeza ukigihanwa ahubwo kimutera umubabaro, ariko rero hanyuma cyera imbuto zo gukiranuka zihesha amahoro abamenyerejwe na cyo.

12 Yes 35.3 Nuko mumanike amaboko atentebutse, mugorore amavi aremaye,

13Imig 4.26 kandi muharurire ibirenge byanyu inzira zigororotse, kugira ngo ikirenge gicumbagira kidakuka rwose ahubwo gikire.

14Mugire umwete wo kubana n'abantu bose amahoro n'uwo kwezwa, kuko utejejwe atazareba Umwami Imana.

15Guteg 29.18 Mwirinde hatagira umuntu ugwa akava mu buntu bw'Imana, kandi hatagira umuzi wo gusharira umera ukabahagarika imitima abenshi bagahumana,

16Itang 25.29-34 kandi hatabaho umusambanyi cyangwa ukerensa iby'Imana nka Esawu, waguranye umurage we w'umwana w'imfura igaburo rimwe.

17Itang 27.30-40 Kuko muzi yuko hanyuma ubwo yashakaga kuragwa umugisha atemerewe, kuko atabonye uko yihana nubwo yabishakaga cyane arira.

Itandukaniro ry'iby'ubwami bw'Imana bwo mu isezerano rya kera, n'ubwo mu isezerano rishya

18 Kuva 19.16-22; 20.18-21; Guteg 4.11-12; 5.22-27 Ntimwegereye wa musozi ubasha gukorwaho wakaga umuriro, cyangwa ngo mwegere igicu n'umwijima w'icuraburindi n'umuyaga w'ishuheri,

19n'ijwi ry'impanda n'iry'amagambo, abaryumvise bakingingira kutongerwaho ijambo,

20Kuva 19.12-13 kuko batashoboye kwihanganira ibyategetswe, ngo “Naho yaba inyamaswa ikoze kuri uwo musozi bayicishe amabuye.”

21Guteg 9.19 Ibyo byose byari ibiteye ubwoba, ni cyo cyatumye Mose avuga ati “Mfite ubwoba cyane ndahinda umushyitsi.”

22Ahubwo mwegereye umusozi wa Siyoni n'ururembo rw'Imana ihoraho, ari rwo Yerusalemu yo mu ijuru, kandi mwegereye iteraniro ry'abamarayika batabarika,

23n'Itorero ry'abana b'impfura banditswe mu ijuru, mwegereye n'Imana umucamanza wa bose n'imyuka y'abakiranutsi batunganijwe rwose.

24Itang 4.10 Mwegereye na Yesu umuhuza w'isezerano rishya, mwegereye n'amaraso aminjagirwa, avuga ibyiza kurusha aya Abeli.

25 Kuva 20.22 Mwirinde mutanga kumva Iyo ivuga. Ubwo ba bandi batakize kuko banze kumva Iyababuriye iri mu isi, nkanswe twebwe niba dutera umugongo Ituburira iri mu ijuru!

26Hag 2.6 Ijwi ryayo ryateye isi igishyitsi icyo gihe, ariko none ubu irasezeranije iti “Hasigaye rimwe ngatera isi igishyitsi, ariko si yo yonyine ahubwo n'ijuru na ryo.”

27Iryo jambo ngo “Hasigaye rimwe”, risobanurwa ngo gukuraho ibinyeganyezwa kuko ari ibyaremwe, kugira ngo ibitabasha kunyeganyezwa bihoreho.

28Ni cyo gituma ubwo twakira ubwami butabasha kunyeganyezwa, dukwiriye gukomeza ubuntu bw'Imana kugira ngo tubone uko dukorera Imana nk'uko ishaka, tuyubaha tuyitinya

29Guteg 4.24 kuko Imana yacu ari umuriro ukongora.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help