1“Mbese uzi igihe amasha yo mu bitare abyarira?
Cyangwa wabasha kugaragaza igihe imparakazi ziramukwa?
2Washobora kumenya amezi zimara zihaka?
Cyangwa se uzi igihe zibyarira?
3Zirahēra zikabyara abana bazo,
Kwerera kwazo kugashira.
4Abana bazo barakomera bagakurira mu gasozi,
Bagacuka bakigendera ntibazigarukeho.
5“Ni nde washumuye imparage?
Ni nde wazizituye,
6Izo nahaye ubutayu ngo zibubemo,
N'igihugu cy'ubukuna nkaziha ho ubuturo bwazo?
7Zanga urusaku rwo mu mudugudu,
Kandi ntabwo zumva urwamu rw'uziyoboye.
8Zizerera mu misozi aho zirisha,
Zikahuka zikajya gushaka intohera z'ubwatsi.
9“Mbese imbogo yakwemera kugukorera?
Cyangwa yaguma mu kiraro cyawe?
10Wabasha kuyizirikisha umugozi ngo uyihingishe?
Cyangwa yasanza mu bikombe igukurikiye?
11Wayiringira kuko imbaraga zayo ari nyinshi?
Cyangwa wayiharira umurimo wawe?
12Wakwiringira yuko yasarura imyaka yawe,
Ikayirunda ku mbuga yawe?
13“Amababa y'imbuni iyakungutana ubwibone,
Ariko se amababa yayo n'amoya yayo si ubwiza gusa?
14Kuko amagi yayo iyatera ku butaka,
Agashyuhira mu mukungugu,
15Ikibagirwa yuko ikirenge cyabasha kuyahwata,
Cyangwa yuko inyamaswa yabasha kuyakandagira.
16Igirira ibyana byayo nabi nk'ibitari ibyayo,
Nubwo imirimo yayo ari ubusa,
Ntibiyitera ubwoba,
17Kuko Imana yayimye ubwenge,
Kandi ntiyihe kujijuka.
18Iyo igurutse,
Isuzugura ifarashi n'uyigenderaho.
19“Mbese ni wowe wahaye ifarashi imbaraga?
Cyangwa ni wowe wayiteye umugāra uhungabana ku ijosi ryayo?
20Ni wowe wayihaye gusimbuka nk'inzige?
Ubwiza bwo kwivuga kwayo butera ubwoba,
21Ikaraha mu gikombe ikishimira imbaraga zayo,
Ikajya gusanganira ingabo.
22Isuzugura ubwoba nta cyo itinya,
Ndetse ntabwo ihindukira ngo ihunge inkota.
23Ikirimba kijegerera hejuru yayo,
Umuheto n'icumu rirabagirana, n'agacumu.
24Uburakari bwayo bukaze butuma iyogoza isi,
Kandi iyo yumvise ijwi ry'impanda ntirituma ihagarara.
25Iyo yumvise impanda hose irivuga,
Kandi ikarehera intambara ikiri kure,
Guhinda kw'abagaba n'urusaku.
26“Mbese agaca kagurukishwa n'ubwenge bwawe,
Iyo karamburiye amababa yako aherekeye ikusi?
27Igisiga gitumbagira ku itegeko ryawe,
Rikaba ari ryo rituma cyarika hejuru?
28Kiba mu bitare kikarikaho,
No mu bihanamanga mu masenga yabyo.
29Gihigisha ijisho ryacyo rishaka icyo gifata,
Amaso yacyo akabibona biri kure.
30 Mat 24.28; Luka 17.37 N'ibyana byacyo binyunyuza amaraso,
Kandi aho intumbi ziri ni ho kijya.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.