Mariko 3 - Kinyarwanda Protestant Bible

Yesu akiza umuntu unyunyutse ukuboko n'abandi benshi(Mat 12.9-14; Luka 6.6-11)

1Yongera kwinjira mu isinagogi asangamo umuntu unyunyutse ukuboko,

2bagenza Yesu ngo barebe ko amukiza ku isabato, babone uko bamurega.

3Abwira uwo muntu unyunyutse ukuboko ati “Haguruka uhagarare hagati mu bantu.”

4Arababaza ati “Mbese amategeko yemera ko umuntu akora neza ku isabato cyangwa ko akora nabi, gukiza umuntu cyangwa kumwica?”

Baramwihorera.

5Abararanganyamo amaso arakaye, ababazwa n'uko binangiye imitima, abwira uwo muntu ati “Rambura ukuboko kwawe.” Arakurambura kurakira.

6Uwo mwanya Abafarisayo barasohoka, bigīra inama n'Abaherode ngo babone uko bazamwica.

7Maze Yesu n'abigishwa be barahava bajya ku nyanja, abantu benshi baramukurikira bavuye i Galilaya, n'abandi benshi b'i Yudaya

8n'i Yerusalemu, na Idumaya no hakurya ya Yorodani, n'ab'ahahereranye n'i Tiro n'i Sidoni, bumvise ibyo yakoze baza aho ari.

9

19na Yuda Isikariyota ari we wamugambaniye.

Ibyo gutuka Umwuka Wera(Mat 12.22-32; Luka 11.14-23; 12.10)

20Ajya iwabo abantu benshi bongera guterana, bituma babura uko bafungura.

21Nuko ab'iwabo babyumvise barasohoka ngo bamufate, kuko bagiraga ngo yasaze.

22 Mat 9.34; 10.25 Kandi abanditsi bavuye i Yerusalemu na bo bati “Afite Belizebuli”, kandi bati “Umukuru w'abadayimoni ni we umuha kwirukana abadayimoni.”

23Arabahamagara abacira imigani ati “Satani abasha ate kwirukana Satani?

24Iyo ubwami bwigabanyije ubwabwo, ubwo bwami ntibubasha kugumaho.

25Inzu iyo yigabanyije ubwayo ntibasha kugumaho,

26cyangwa Satani iyo yihagurukiye akīgabanya, ntabasha kugumaho ashiraho.

27“Kandi nta muntu wabasha kwinjira mu nzu y'umunyamaboko, ngo amusahure ibintu atabanje kumuboha, kuko ari bwo yabona uko asahura inzu ye.

28“Ndababwira ukuri yuko abantu bazababarirwa ibyaha byabo byose, n'ibitutsi batuka Imana,

29Luka 12.10 ariko umuntu wese utuka Umwuka Wera ntabwo azabibabarirwa rwose, ahubwo aba akoze icyaha cy'iteka ryose.”

30Icyatumye avuga atyo ni uko bavuze ngo afite dayimoni.

Bene wabo wa Yesu(Mat 12.46-50; Luka 8.19-21)

31Maze nyina na bene se baraza, bamutumaho ngo aze bahagaze hanze.

32Abantu benshi bari bicaye bamugose, baramubwira bati “Nyoko na bene so bari hanze baragushaka.”

33Na we arababaza ati “Mama ni nde, na bene data ni bande?”

34Abararanganyamo amaso, abari bicaye impande zose bamugose arababwira ati “Dore mama na bene data:

35umuntu wese ukora ibyo Imana ishaka ni we mwene data, ni we mushiki wanjye, ni we mama.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help