1 Yer 49.36; Dan 7.2; Zek 6.5 Hanyuma y'ibyo mbona abamarayika bane bahagaze ku mpfuruka enye z'isi bafashe imiyaga ine yo mu isi, kugira ngo hatagira umuyaga uhuha mu isi cyangwa mu nyanja cyangwa ku giti cyose.
2Mbona na marayika wundi azamuka ava i burasirazuba, afite ikimenyetso cy'Imana ihoraho, arangurura ijwi rirenga, abwira ba bamarayika bane bahawe kubabaza isi n'inyanja ati
3Ezek 9.4,6 “Ntimubabaze isi cyangwa inyanja cyangwa ibiti tutaramara gushyira ikimenyetso mu ruhanga rw'imbata z'Imana yacu.”
4Numva umubare w'abashyizweho ikimenyetso ngo ni agahumbi n'inzovu enye n'ibihumbi bine. Ni bo bashyizweho ikimenyetso bo mu miryango yose y'Abisirayeli.
5Abo mu muryango wa Yuda bashyizweho ikimenyetso
ni inzovu n'ibihumbi bibiri.
Abo mu muryango wa Rubeni
ni inzovu n'ibihumbi bibiri.
Abo mu muryango wa Gadi
ni inzovu n'ibihumbi bibiri.
6Abo mu muryango wa Asheri
ni inzovu n'ibihumbi bibiri.
Abo mu muryango wa Nafutali
ni inzovu n'ibihumbi bibiri.
Abo mu muryango wa Manase
ni inzovu n'ibihumbi bibiri.
7Abo mu muryango wa Simiyoni
ni inzovu n'ibihumbi bibiri.
Abo mu muryango wa Lewi
ni inzovu n'ibihumbi bibiri.
Abo mu muryango wa Isakari
ni inzovu n'ibihumbi bibiri.
8Abo mu muryango wa Zebuluni
ni inzovu n'ibihumbi bibiri.
Abo mu muryango wa Yosefu
ni inzovu n'ibihumbi bibiri.
Abo mu muryango wa Benyamini
ni inzovu n'ibihumbi bibiri.
Yohana yerekwa abahowe Yesu bageze mu ijuru9Hanyuma y'ibyo mbona abantu benshi umuntu atabasha kubara, bo mu mahanga yose n'imiryango yose n'amoko yose n'indimi zose, bahagaze imbere ya ya ntebe n'imbere y'Umwana w'Intama, bambaye ibishura byera kandi bafite amashami y'imikindo mu ntoki zabo,
10bavuga ijwi rirenga bati “Agakiza ni ak'Imana yacu yicaye ku ntebe n'ak'Umwana w'Intama.”
11Nuko abamarayika bose bari bahagaze bagose ya ntebe na ba bakuru na bya bizima bine, bikubita hasi bubamye imbere y'intebe, baramya Imana bati
12“Amen, amahirwe n'icyubahiro n'ubwenge n'ishimwe, no guhimbazwa n'ubutware n'imbaraga bibe iby'Imana yacu iteka ryose, Amen.”
13Umwe muri ba bakuru arambaza ati “Aba bambaye ibishura byera ni bande kandi bavuye he?”
14 Dan 12.1; Mat 24.21; Mar 13.19 Ndamusubiza nti “Mwami wanjye, ni wowe ubizi.” Arambwira ati “Aba ni abavuye muri urya mubabaro mwinshi, kandi bameshe ibishura byabo babyejesha amaraso y'Umwana w'Intama.
15Ni cyo gituma baba imbere y'intebe y'Imana, bakayikorera mu rusengero rwayo ku manywa na nijoro, kandi Iyicaye ku ntebe izababambaho ihema ryayo.
16Yes 49.10 Ntibazicwa n'inzara ukundi, kandi ntibazicwa n'inyota ukundi kandi izuba ntirizabica cyangwa icyokere cyose,
17Zab 23.1; Ezek 34.23; Zab 23.2; Yes 49.10; 25.8 kuko Umwana w'Intama uri hagati y'intebe y'ubwami, azabaragira akabuhira amasōko y'amazi y'ubugingo, kandi Imana izahanagura amarira yose ku maso yabo.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.