Abalewi 12 - Kinyarwanda Protestant Bible

Guhumana k'umugore wabyaye

1Uwiteka abwira Mose ati

2“Bwira Abisirayeli uti: Umugore nasama inda akabyara umuhungu, azamare iminsi irindwi ahumanye, nk'uko ajya ahumana mu minsi y'umuhango w'abakobwa, abe ari ko ahumana.

3Itang 17.12; Luka 2.21 Ku munsi wa munani uwo mwana akebwe.

4Nyina amare iminsi mirongo itatu n'itatu ahumanuke igisanza cye, ntagakore ku kintu cyera, ntakajye mu buturo bwera iminsi yo guhumanuka kwe itararangira.

5“Ariko nabyara umukobwa, azamare iminsi cumi n'ine ahumanye, nk'uko ajya ahumana mu minsi y'umuhango w'abakobwa, kandi azamare iminsi mirongo itandatu n'itandatu, ahumanuke igisanza cye.

6“Iminsi yo guhumanuka kwe irangiye, naho ahumanukira umuhungu cyangwa umukobwa, azazane umwana w'intama utaramara umwaka ho igitambo cyo koswa, n'icyana cy'inuma cyangwa intungura imwe ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha abishyire umutambyi ku muryango w'ihema ry'ibonaniro

7na we abitambire imbere y'Uwiteka amuhongerere, uwo mugore ni bwo azahumanuka isōko y'igisanza cye. Iri ni ryo tegeko ry'umugore ubyara, naho yabyaye umuhungu cyangwa umukobwa.

8 Luka 2.24 “Kandi niba ari umukene ntabashe kubona umwana w'intama, azazane intungura ebyiri cyangwa ibyana by'inuma bibiri, kimwe cy'igitambo cyo koswa, ikindi cyo gutambirwa ibyaha, umutambyi amuhongerere abe ahumanutse.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help