1Uwiteka abwira Mose ati
2“Tegeka Abisirayeli bakuzanire amavuta aboneye ya elayo zasekuwe ya cya gitereko, kugira ngo bitume iryo tabaza rihora ryaka.
3Inyuma ya wa mwenda ukingiriza Ibihamya wo mu ihema ry'ibonaniro, abe ari ho Aroni ajya aritunganiriza iminsi yose kugira ngo ryake imbere y'Uwiteka, rihere nimugoroba rigeze mu gitondo. Iryo rizababere itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose.
4Ajye atunganiriza amatabaza kuri icyo gitereko cyacuzwe mu izahabu nziza, kugira ngo ahore yakira imbere y'Uwiteka.
Iry'imitsima yo guterekwa imbere y'Uwiteka5 , atonganira mu ngando n'Umwisirayeli.
11Uwo muhungu w'Umwisirayelikazi atuka rya Zina ararivuma, bamuzanira Mose. Nyina yitwa Shelomiti mwene Diburi, wo mu muryango wa Dani.
12Bamukingiranira kugira ngo bageze igihe babwirirwa ibyo Uwiteka yategeka.
13Uwiteka abwira Mose ati
14“Jyana uwamvumye inyuma y'ingando, abamwumvise bose bamushyire ibiganza ku mutwe, iteraniro ryose rimwicishe amabuye.
15Kandi ubwire Abisirayeli uti ‘Uzavuma Imana ye wese azagibwaho n'icyaha cye.
16Uzatuka izina ry'Uwiteka ntakabure kwicwa, iteraniro ryose ntirikabure kumwicisha amabuye naho yaba umunyamahanga cyangwa kavukire, natuka izina ry'Uwiteka azicwe.
17 Kuva 21.12 “ ‘Uzakubita umuntu akamwica ntakabure kwicwa.
18Uzakubita itungo akaryica aririhe, ubugingo burihwe ho ubundi.
19“ ‘Umuntu natera mugenzi we inenge, yiturwe nk'ibyo yagiriye undi.
20Kuva 21.23-25; Guteg 19.21; Mat 5.38 Kuvuna igufwa guhorerwe ukundi, ijisho rihorerwe irindi, iryinyo rihorerwe irindi. Uko yateye undi muntu inenge abe ari ko yiturwa.
21Uwishe itungo aririhe, uwishe umuntu ahōrwe.
22Kub 15.16 Kavukire n'umunyamahanga mujye mubasangiza itegeko rimwe, kuko ndi Uwiteka Imana yanyu.’ ”
23Mose ategeka Abisirayeli, bajyana inyuma y'ingando uwavumye Uwiteka, bamwicisha amabuye. Abisirayeli bagenza uko Uwiteka yategetse Mose.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.