Nehemiya 8 - Kinyarwanda Protestant Bible

Basoma amategeko barayasobanura

1Maze abantu bose bateranira icyarimwe ku karubanda ku irembo ry'amazi, babwira Ezira umwanditsi ngo azane igitabo cy'amategeko ya Mose, ayo Uwiteka yategetse Abisirayeli.

2Nuko ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa karindwi, Ezira umutambyi azana amategeko imbere y'iteraniro ry'abagabo n'abagore, n'abantu bose bajijutse.

3Ayo mategeko ayasomera ku karubanda ku irembo ry'amazi, ahera mu gitondo kare ageza ku manywa y'ihangu, abagabo n'abagore n'abandi bantu bajijutse bari bari aho. Bose bari bateze amatwi ngo bumve igitabo cy'amategeko.

4Nuko Ezira umwanditsi ahagarara ku ruhimbi rw'ibiti rwabarijwe uwo murimo, iruhande rwe mu kuboko kw'iburyo hahagarara Matitiya na Shema na Anaya, na Uriya na Hilukiya na Māseya. Ibumoso hahagarara Pedaya na Mishayeli na Malikiya, na Hashumu na Hashibadana na Zekariya na Meshulamu.

5Nuko Ezira aramburira igitabo imbere y'abantu bose (kuko yari abisumbuye), maze akirambuye abantu bose barahaguruka.

6Ezira ashima Uwiteka Imana nkuru.

Abantu bose barikiriza bati “Amen, Amen”. Batega amaboko, maze bubika imitwe baramya Uwiteka bubitse amaso yabo hasi.

7Kandi Yoshuwa na Bani na Sherebiya, na Yamini na Akubu na Shabetayi, na Hodiya na Māseya na Kelita, na Azariya na Yozabadi na Hanāni, na Pelaya n'Abalewi basobanurira abantu amategeko, abantu bahagaze aho.

8Basoma mu gitabo amategeko y'Imana gusoma kumvikana, barasobanura kugira ngo abantu bamenye ibyasomwaga.

9Nehemiya ari we Umutirushata, na Ezira umutambyi n'umwanditsi n'Abalewi bigishaga abantu, babwira abantu bose bati “Uyu munsi ni umunsi werejwe Uwiteka Imana yanyu, ntimubabare kandi ntimurire”, kuko abantu bose bariraga uko bumvaga amagambo yo mu mategeko.

10Maze arababwira ati “Nimugende murye inyama z'ibinure, munywe ibiryohereye, mwoherereze amafunguro abadafite icyo bahishiwe, kuko uyu munsi ari umunsi werejwe Uwiteka wacu, kandi ntimugire agahinda kuko kwishimana Uwiteka ari zo ntege zanyu.”

11Nuko Abalewi bahoza abantu bose bati “Nimuceceke kuko uyu munsi ari uwera, kandi ntimugire agahinda.”

12Maze abantu bose baragenda, bajya gufungura no guhana amafunguro, no kuganira ibiganiro by'ibyishimo byinshi kuko bamenye amagambo babwirijwe.

Iminsi mikuru y'ingando bayisubizaho

13Ku munsi wa kabiri hateranira abatware b'amazu ya ba sekuruza b'abantu bose n'abatambyi n'Abalewi, bateranira kuri Ezira umwanditsi, bategera amatwi kumva amagambo y'amategeko.

14Lewi 23.33-43; Guteg 16.13-15 Babona ibyanditswe mu mategeko uko Uwiteka yabitegekesheje Mose, yuko Abisirayeli bazajya barara mu ngando mu birori byo mu kwezi kwa karindwi,

15kandi yuko bararika bakamamaza mu midugudu yabo yose n'i Yerusalemu bati “Nimusohoke mujye ku musozi muzane amashami y'imyelayo n'ay'iminzenze, n'ay'imihadasi n'ay'imikindo n'ay'ibiti by'amashami atsikanye, muce ingando nk'uko byanditswe.”

16Nuko abantu barasohoka bazana amashami bīcīra ingando, umuntu wese ayica hejuru y'inzu ye no mu bikari byabo no mu bikari by'inzu y'Imana, no ku karubanda ku irembo ry'amazi no ku karubanda handi ku irembo rya Efurayimu.

17Iteraniro ryose ry'abari bagarutse bava mu bunyage baca ingando baziraramo, ariko uhereye mu gihe cya Yosuwa mwene Nuni ukageza kuri uwo munsi, ntabwo Abisirayeli bagenzaga batyo. Ubwo habaho umunezero mwinshi cyane.

18Kandi Ezira yahereye ku munsi wa mbere w'ibirori ageza ku munsi wa nyuma, asoma igitabo cy'amategeko y'Imana uko bukeye. Bagira ibirori by'iminsi irindwi, ku wa munani habaho guterana kwera nk'uko itegeko ryari riri.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help