Yosuwa 8 - Kinyarwanda Protestant Bible

Yosuwa yigira inama yo gutera Ayi

1Uwiteka abwira Yosuwa ati “Ntutinye kandi ntukuke umutima. Jyana ingabo zose uhaguruke utere kuri Ayi, umenye ko nshyize umwami waho n'abantu be n'umudugudu we n'igihugu cye mu maboko yawe.

2Uzagire Ayi n'umwami waho nk'uko wagize i Yeriko n'umwami waho, kandi iminyago yaho n'inka zaho uzabyitwarire bibe iminyago yanyu, nuko muzace igico inyuma y'umudugudu.”

3Maze Yosuwa ahagurukana n'ingabo ze zose ngo batere kuri Ayi. Yosuwa aherako atoranya abantu inzovu eshatu b'intwari kandi b'imbaraga, abohereza nijoro

4arabategeka ati “Mucire igico hafi y'umudugudu inyuma yawo, ntimujye kure yawo cyane, ahubwo mube mwiteguye.

5Nanjye n'abantu turi kumwe tuzegera umudugudu, nuko nibatuzira nk'ubwa mbere tuzaherako tubahunge.

6Na bo ntibazabura kudukurikira kuko tuzaba tubashutse, bave mu mudugudu wabo batugeze kure yawo bagire ngo turabahunze nk'ubwa mbere, natwe tuzakomeza guhunga imbere yabo.

7Namwe abari mu gico nimubona yuko bageze kure muzabyuke mutere uwo mudugudu, kuko Uwiteka Imana yanyu izaba iwubagabije.

8Nuko nimugera muri uwo mudugudu muzawutwike mukurikije ijambo ry'Uwiteka, ngiryo itegeko mbahaye.”

9Nuko Yosuwa abohereza aho bari bucire igico, bicara hagati y'i Beteli na Ayi iburengerazuba bwa Ayi, ariko iryo joro Yosuwa arara mu bantu.

Batera Ayi bayirimbura, bica umwami waho

10Mu gitondo kare Yosuwa arazinduka ateranya abantu, azamukana n'abakuru b'Abisirayeli abarangaje imbere, bajya kuri Ayi.

11Ingabo zose zari kumwe na we zirazamuka zegera uwo mudugudu zigira aho ziwitegeye, zigandika aho ikasikazi yo kuri Ayi, hariho igikombe hagati yaho na Ayi.

12Maze yohereza abantu inzovu ibihumbi bitanu, abategeka ko bacira igico hagati y'i Beteli na Ayi, iburengerazuba bw'umudugudu.

13Uko ni ko baciye abantu mu nteko, ingabo zose zari ikasikazi y'umudugudu, kandi abaciye igico bari iburengerazuba bwaho. Iryo joro Yosuwa ajya muri icyo gikombe hagati.

14Nuko umwami wa Ayi abibonye, abo mu mudugudu bazinduka bihuta basanganira Abisirayeli, bose bajyana n'umwami wabo kubarwaniriza ahategetswe iruhande rw'ikibaya, ariko ntiyamenya ko hari abamuciriye igico inyuma y'umudugudu.

15Yosuwa n'Abisirayeli bose bihindura nk'abaneshejwe imbere yabo, bahungira mu nzira ijya mu butayu.

16Bateranya aba Ayi bose ngo bakurikire Yosuwa, nuko baramukurikira ariko barashukashukwa ngo bave mu mudugudu.

17Ntihagira umugabo usigara muri Ayi cyangwa i Beteli ataje kwirukana Abisirayeli, basiga umudugudu wuguruwe barabakurikira.

18Uwiteka abwira Yosuwa ati “Tunga kuri Ayi icumu ryawe kuko ngiye kuyikugabiza.” Yosuwa atunga kuri Ayi icumu yari afite mu ntoki.

19Arambuye ukuboko kwe, abari mu gico babyuka aho bari bari, birukanka binjira mu mudugudu barawutsinda, bahita bawutwika.

20Aba Ayi bakebutse inyuma babona umwotsi w'umudugudu utumbagiye hejuru, bituma bananirwa guhunga babura epfo na ruguru, abari bahungiye mu butayu barabahindukirana.

21Yosuwa n'Abisirayeli bose babonye ko abari baciye igico batsinze umudugudu, kandi ko umwotsi wawo utumbagira, bagaruka bica aba Ayi umugenda.

22Abari bateye umudugudu bawuvamo bakubira aba Ayi hagati, babaturuka hirya no hino barabica, ntihagira n'umwe ucika ku icumu.

23Umwami wa Ayi bamufata mpiri, bamuzanira Yosuwa.

24Nuko Abisirayeli barangije kwicira aba Ayi ku misozi no mu butayu aho babakurikiye, bamaze kubicisha inkota bose kugeza aho bashiriye, Abisirayeli bose bagaruka kuri Ayi baharimbuza inkota.

25Nuko abantu ba Ayi bapfuye uwo munsi, abagabo n'abagore bari inzovu n'ibihumbi bibiri.

26Yosuwa ntiyagarura ukuboko yatungishije icumu, kugeza ubwo yamaze kurimbura aba Ayi bose,

27keretse inka n'iminyango by'uwo mudugudu, Abisirayeli babyijyanira ho iminyago nk'uko Uwiteka yasezeranije Yosuwa.

28Nuko Yosuwa atwika Ayi, ayihindura ibirundo by'amatongo na bugingo n'ubu.

29Umwami wa Ayi we amumanika ku giti kugeza nimugoroba, izuba rigiye kurenga Yosuwa ategeka abantu ngo bamanure intumbi ye bayijugunye imbere y'irembo ry'umudugudu, bayirundaho amabuye bayagira ikirundo kinini, kiracyariho na bugingo n'ubu.

Yosuwa yubaka igicaniro, yandika amategeko ku mabuye

30 Guteg 27.2-8 Birangiye Yosuwa yubakira Uwiteka Imana y'Abisirayeli igicaniro cy'amabuye ku musozi witwa Ebali,

31Kuva 20.25 nk'uko Mose umugaragu w'Uwiteka yategetse Abisirayeli, kandi uko byanditswe mu gitabo cy'amategeko ya Mose, igicaniro cy'amabuye mazima atigeze gukozwaho icyuma n'umuntu n'umwe, bagitambiraho Uwiteka ibitambo byoswa n'ibitambo by'ishimwe yuko bari amahoro.

32Maze yandikira imbere y'Abisirayeli ku mabuye y'igicaniro amategeko ya Mose, nk'uko Mose yari yarayanditse.

33Guteg 11.29; 27.11-14 Abisirayeli bose n'abakuru babo n'abatware babo n'abacamanza babo, bahagarara hirya no hino y'isanduku imbere y'Abalewi b'abatambyi bahekaga isanduku y'isezerano ry'Uwiteka, si imbyaro zabo gusa ahubwo n'abanyamahanga. Igice cyabo cyari gihagaze ahagana ku musozi Gerizimu, ikindi gice ahagana ku musozi Ebali, nk'uko Mose umugaragu w'Uwiteka yabategetse ubwa mbere gusabira Abisirayeli umugisha.

34Hanyuma asoma amagambo y'amategeko yose, imigisha n'imivumo nk'uko byari byanditswe byose mu gitabo cy'amategeko.

35Nta jambo na rimwe mu yo Mose yategetse yose Yosuwa atasomeye imbere y'iteraniro rya Isirayeli, harimo abagore n'abana n'abanyamahanga bagendanaga na bo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help