Hoseya 9 - Kinyarwanda Protestant Bible

1Isirayeli we, we kwishima, ntukavuze impundu nk'abanyamahanga, kuko waretse Imana yawe, ukajya gusambana ukishakira ingororano zabyo ku mbuga zose aho bahurira ingano.

2Ariko ibiri ku mbuga no mu mivure ntibizabatunga, kandi bazaheba na vino y'ihira.

3Ntibazatura mu gihugu cy'Uwiteka, ahubwo Efurayimu azasubira muri Egiputa, kandi bazarira ibyokurya bihumanya muri Ashuri.

4Ntibazatura Uwiteka amaturo ya vino, ntabwo azamunezeza. Ibitambo byabo bizababera nk'ibyokurya by'abirabuye, abazabirya bose bazaba bahumanye kuko imitsima yabo bazayirira, ntibazagera mu nzu y'Uwiteka.

5Muzakora iki ku munsi wo guterana kwera, no ku munsi w'ibirori by'Uwiteka?

6Kuko dore bahunze kurimbuka, ariko Egiputa hazabakira, na ho i Mofu hazabahamba. Ibintu byabo binezeza by'ifeza bizarengwaho n'igisura, n'amahwa azamera mu ngo zabo.

7 Luka 21.22 Iminsi yo guhanwa irageze, iminsi yo guhōrwa irashyitse, Isirayeli azabimenya. Umuhanuzi yabaye umupfu, n'uhanzweho n'umwuka yarasaze, basarishijwe no gukiranirwa kwawe kwinshi, n'uko ubwanzi bwawe bugwiriye.

8Efurayimu ni umurinzi uhēza Imana yanjye: ubukira bategesha inyoni butezwe ku nzira zose, aho umuhanuzi anyura, urwango rwabo ruramukurikirana no mu nzu y'Imana ye.

9Abac 19.1-30 Biyanduje bishayishije nko mu gihe cy'i Gibeya, izibuka gukiranirwa kwabo, izabahanira ibyaha byabo.

10 Kub 25.1-5 “Mu gihe nabonaga Isirayeli yari ameze nk'inzabibu zo mu kidaturwa, ba sogokuruza nababonye bameze nk'imbuto z'umutini muto z'umwimambere, ariko bagiye i Bāli y'i Pewori biyegurira ibiteye isoni, baba babi bikabije nk'ikigirwamana bakunze.

11Na we Efurayimu ubwiza bwe buzaguruka nk'inyoni: nta wuzabyara, nta wuzatwita kandi nta wuzasama inda.

12Naho barera abana babo, nzababambura he kugira umuntu usigara, ndetse bazabona ishyano igihe nzabarekera!

13“Uko nabonye i Tiro hameze ni ko nabonye Efurayimu, atuye nk'imbuto yatewe aheza, ariko Efurayimu na we, abana be azabashyira umwicanyi.”

14Uwiteka ubahane. Ugiye kubahanisha iki? Ubahanishe gukuramo inda n'amabere yagonesheje.

15“Ububi bwabo bwose bwagaragariye i Gilugali, ni ho nabangiye. Nzabirukana mu nzu yanjye mbahoye ububi bw'ibyo bakoze, sinzongera kubakunda ukundi, ibikomangoma byabo byose ni abagome.

16Efurayimu yaraciwe, imizi yabo yarumye ntibazera imbuto. Ni ukuri naho babyara, nzica imbuto zituruka mu nda zabo z'inkoramutima.”

17Imana yanjye izabica kuko batayumviye, kandi bazarorongotanira mu mahanga yose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help