Imigani 28 - Kinyarwanda Protestant Bible

1 Lewi 26.36; Guteg 28.28; Yes 57.21 Umunyabyaha ahunga ari nta wumwirukanye,

Ariko umukiranutsi ashira ubwoba nk'intare.

2Igihugu kigira abami benshi kigira amagomerane,

Ariko umuntu w'umuhanga uzi ubwenge agitera kugubwa neza.

3Umukene urenganya indushyi,

Ameze nk'imvura y'umugaru ikukumuye imyaka.

4Abanga amategeko bashima abanyabyaha,

Ariko abakomeza amategeko barabarwanya.

5Inkozi z'ibibi ntizimenya imanza zitabera,

Ariko abashaka Uwiteka bamenya byose.

6Umukene ugenda ari inyangamugayo,

Aruta icyigenge naho cyaba ari igikire.

7Uwitondera amategeko ni umwana uzi ubwenge,

Ariko uwiyuzuza n'ibisambo akoza se isoni.

8Ugwirisha ubukungu bwe indamu n'inyungu mbi,

Aba abishakiye ubabarira abakene.

9Uwiziba amatwi ngo atumva amategeko,

Gusenga kwe na ko ni ikizira.

10Ushuka umukiranutsi ngo amuyobereze mu nzira mbi,

Azagwa mu rwobo yicukuriye,

Ariko umukiranutsi utunganye azazungura ibyiza.

11Umukire yiyita umunyabwenge,

Ariko umukene ujijutse aramugenzura akamuhinyura.

12Abakiranutsi iyo baguwe neza habaho icyubahiro cyinshi,

Ariko iyo abanyabyaha bagiye ejuru abantu barihisha.

13Uhisha ibicumuro bye ntazagubwa neza,

Ariko ubyatura akabireka azababarirwa.

14Hahirwa umuntu uhorana kūbaha,

Ariko uwinangira umutima azagwa mu byago.

15Umutware mubi utwara ubwoko bukennye,

Ameze nk'intare itontoma n'idubu rihiga.

16Umwami utagira ubwenge akunda kurenganya cyane,

Ariko uwanga indamu mbi ni we uzarama.

17Umuntu uremerewe n'amaraso y'uwo yishe,

Azahunga abe icyohe he kugira umutangira.

18Ugenda atunganye azakizwa,

Ariko ugoreka inzira ze azagwa bimutunguye.

19Uhinga imirima ye azahaga ibyokurya,

Ariko ukurikiza inkorabusa azahaga ubutindi.

20Umunyamurava agwiza imigisha myinshi,

Ariko uwihutira kuba umukire ntazabura guhanwa.

21Kurobanura ku butoni si byiza,

Kandi si byiza ko umuntu acumuzwa n'akamanyu k'umutsima.

22Umuntu w'ishyari ashakana ubukungu ubwira,

Kandi ntamenye yuko ubukene buzamugeraho.

23Ucyaha umuntu hanyuma azashimwa,

Kuruta ufite ururimi rushyeshya.

24Uwiba se cyangwa nyina maze akavuga ati “Si icyaha”,

Uwo ni mugenzi w'umurimbuzi.

25Ufite umutima w'ubusambo abyutsa intonganya,

Ariko uwiringira Uwiteka azahaga bimubyibushye.

26Uwiringira umutima we ubwawo ni umupfapfa,

Ariko ugendera mu bwenge azakizwa.

27Uha abakene ntazakena,

Ariko ubirengagiza azahaga imivumo myinshi.

28Iyo abanyabyaha babyutse abantu barihisha,

Ariko iyo barimbutse abakiranutsi baragwira.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help