Amosi 1 - Kinyarwanda Protestant Bible

Imana izahana amahanga

1 2 Abami 15.1-7; 2 Ngoma 26.1-23; 2 Abami 14.23-29 Amagambo ya Amosi, wari umwe mu bashumba b'i Tekowa, y'ibyo yabonye byerekeye ku Bisirayeli, ku ngoma ya Uziya umwami w'u Buyuda, no ku ngoma ya Yerobowamu mwene Yehowasi, umwami wa Isirayeli, hari hasigaye imyaka ibiri cya gishyitsi cy'isi kikaba.

2 Yow 4.16 Aravuga ati “Uwiteka azivuga ari i Siyoni, arangurure ijwi rye ari i Yerusalemu, kandi ibyanya by'abashumba bizasigara biganya, n'impinga z'i Karumeli zizuma.”

3 Yes 17.1-3; Yer 49.23-27; Zek 9.1 Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu by'i Damasiko, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko bahurishije i Galeyadi ibibando by'ibyuma.

4Ariko nzohereza inkongi, nzashumika inzu ya Hazayeli, kandi zizakongora amanyumba ya Benihadadi.

5Nzamenagura ibyuma byugariye i Damasiko, nzatsembaho abatuye mu gikombe cyo muri Aveni, kandi n'uwitwaje umuringiso w'inkoni y'ubwami nzamutsemba, ashire mu muryango w'inzu ya Edeni, kandi ubwoko bw'Abasiriya buzajyanwa i Kiri ari imbohe.” Ni ko Uwiteka avuga.

6 Yes 14.29-31; Yer 47.1-7; Ezek 25.15-17; Yow 4.4-8; Zef 2.4-7; Zek 9.5-7 Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu by'i Gaza, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko bajyanye abantu bose ari imbohe, bakabaha Edomu.

7Nzohereza inkongi, nzashumika inkike z'i Gaza, kandi zizatwika amanyumba yaho.

8Nzatsembaho abatuye muri Ashidodi, kandi n'uwitwaje umuringiso w'inkoni y'ubwami wo muri Ashikeloni. Nzahindura ukuboko kwanjye ntere Ekuroni, ni bwo abasigaye bo mu Bafilisitiya bazarimbuka.” Ni ko Umwami Imana ivuga.

9 Yes 23.1-18; Ezek 26.1—28.19; Yow 4.4-8; Zek 9.1-4; Mat 11.21-22; Luka 10.13-14 Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu by'i Tiro, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko abo bajyanye ari imbohe bose, babahaye Edomu ntibibuka isezerano ry'ubuvandimwe.

10Ariko nzohereza inkongi, nzashumika inkike y'i Tiro, zitwike amanyumba yaho yose.”

11 Yes 34.5-17; 63.1-6; Yer 49.7-22; Ezek 25.12-14; 35.1-15; Obad 1-14; Mal 1.2-5 Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu bya Edomu, ndetse bine, bizantera kutamukuraho igihano, kuko yirukanishije mwene se inkota, agacubya imbabazi kandi uburakari bwe ntibuhweme gutanyagura, ahorana umujinya iteka ryose.

12Nzohereza inkongi i Temani zitwike amanyumba ya Bosira.”

13 Yer 49.1-6; Ezek 21.33-37; 25.1-7; Zef 2.8-11 Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu bya bene Amoni, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko abagore batwite b'i Galeyadi babafomoje kugira ngo bacume ingabano zabo.

14Ariko nzakongeza inkongi ku nkike z'i Raba zitwike n'amanyumba yaho, habe n'urusaku rw'intambara n'inkubi y'umuyaga ku munsi wa serwakira.

15Umwami wabo azajyanwa ari imbohe, we n'ibikomangoma bye bari kumwe.” Ni ko Uwiteka avuga.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help