1 Ngoma 12 - Kinyarwanda Protestant Bible

Ababanje kuyoboka Dawidi

1Aba ni bo basanze Dawidi i Sikulagi, ubwo yari acyihishe Sawuli mwene Kishi, bari muri za ntwari zamutabaraga mu ntambara.

2Batwaraga imiheto bakabasha gutwarira amaboko yombi, bateresha amabuye imihumetso, barashisha n'imyambi imiheto. Bari bene wabo wa Sawuli bo mu Babenyamini.

3Umukuru ni Ahiyezeri, agakurikirwa na Yowasi ari bo bene Shemaya w'i Gibeya, na Yeziyeli na Peleti bene Azimaveti, na Beraka na Yehu w'Umunyanatoti.

4Ishimaya w'i Gibeyoni yari umunyambaraga muri abo mirongo itatu, ari we wari umutware muri bo,

5na Yeremiya na Yahaziyeli na Yohanani, na Yozabadi w'i Gedera,

6na Eluzayi na Yerimoti na Beyaliya, na Shemariya na Shefatiya w'i Harufu,

7na Elukana na Ishiya na Azarēli, na Yowezeri na Yoshobeyamu b'Abakōra,

8na Yowela na Zebadiya bene Yerohamu w'i Gedori.

9Kandi no mu Bagadi hirobanuramo abagabo b'abanyambaraga b'intwari bigishijwe kurwana, babasha gutwara ingabo n'icumu. Amaso yabo yasaga n'ay'intare, bari bafite umuvumbuko nk'uw'impara ziri ku gasozi, basanga Dawidi mu gihome cyo mu butayu.

10Umukuru ni Ezeri, uwa kabiri ni Obadiya, uwa gatatu ni Eliyabu,

11uwa kane ni Mishumana, uwa gatanu ni Yeremiya,

12uwa gatandatu ni Atayi, uwa karindwi ni Eliyeli,

13uwa munani ni Yohanani, uwa cyenda ni Elizabadi,

14uwa cumi ni Yeremiya, uwa cumi n'umwe ni Makubanayi.

15Abo Bagadi bari abatware b'ingabo, umutoya muri bo yari ahwanye n'abantu ijana, umukuru agahwana n'igihumbi.

16Abo ni bambutse Yorodani mu kwezi kwa mbere, Yorodani yuzuye irenze inkombe zose birukana abo mu bibaya bose, ab'iburasirazuba n'ab'iburengerazuba.

17Bukeye Ababenyamini n'Abayuda baraza, basanga Dawidi mu gihome.

18Dawidi asohorwa no kubasanganira arababwira ati “Niba muzanywe no kuntabara munzaniye amahoro, umutima wanjye n'iyanyu bizaba kimwe. Ariko niba muzanywe no kungambanira ku banzi banjye kandi nta rugomo nagize, Imana ya ba sogokuruza banyu ibirebe ibihane.”

19Maze umwuka aherako aza kuri Amasa, umutware wa ba bandi mirongo itatu aravuga ati “Turi abawe Dawidi, turi mu ruhande rwawe mwana wa Yesayi. Amahoro abe kuri wowe no ku bagutabara, kuko Imana yawe igutabara.” Dawidi aherako arabakira, abagira abatware b'umutwe.

20Kandi no mu Bamanase himūramo bamwe bakeza Dawidi, ubwo yajyanaga n'Abafilisitiya bateye Sawuli. Ariko ntibabavuna kuko abatware b'Abafilisitiya bamaze kujya inama bakamwirukana bagira bati “Azakeza shebuja Sawuli, ashyire imitwe yacu mu kaga.”

21Ubwo yajyaga i Sikulagi, akezwa na bamwe bo mu Bamanase, Aduna na Yozabadi na Yediyeli na Mikayeli, na Yozabadi na Elihu na Siletayi, abatware b'ibihumbi by'Abamanase.

22Batabara Dawidi barwanya wa mutwe w'abanyazi, bose bari abagabo b'abanyambaraga b'intwari kandi bari abatware b'ingabo.

23Nuko uko bukeye hakajya haza abantu batabara Dawidi, kugeza ubwo babaye ingabo nyinshi nk'ingabo z'Imana.

24Kandi iyi ni yo mibare y'imitwe y'ingabo zasanze Dawidi i Heburoni zitwaje intwaro, ngo bamuhindūrire ubwami bwa Sawuli nk'uko ijambo ry'Uwiteka ryari riri.

25Abayuda bitwazaga amacumu n'ingabo, bari ibihumbi bitandatu na magana inani biteguye kurwana.

26Abo mu Basimeyoni, abagabo b'abanyambaraga b'intwari mu ntambara, bari ibihumbi birindwi n'ijana.

27Abo mu Balewi na bo bari ibihumbi bine na magana atandatu.

28Kandi Yehoyada yari umutware w'inzu ya Aroni, ajyana n'ingabo ibihumbi bitatu na magana arindwi,

29na Sadoki umusore w'imbaraga w'intwari n'abo mu nzu ya se, abatware makumyabiri na babiri.

30Abo mu Babenyamini bene wabo wa Sawuli bari ibihumbi bitatu, kuko kugeza muri icyo gihe abarutaga ubwinshi muri bo bari bakomereye ku nzu ya Sawuli.

31Abo mu Befurayimu, abagabo b'abanyambaraga b'intwari b'ibirangirire mu mazu ya ba sekuruza, bari inzovu ebyiri na magana inani.

32Ab'igice cy'umuryango wa Manase bari inzovu imwe n'ibihumbi munani, abavuzwe mu mazina ngo baze bimike Dawidi.

33Abo mu Bisakari b'abanyabwenge bwo kumenya ibihe no kumenya ibyo Abisirayeli bakwiriye gukora, abatware babo bari magana abiri kandi bene wabo bose bumviraga itegeko ryabo.

34Abo mu Bazebuluni babashaga kujyana n'ingabo bakarema inteko, bari bafite intwaro z'intambara z'uburyo bwose batari abanyamitima ibiri, bari inzovu eshanu.

35Abo mu Banafutali, abatware igihumbi bari kumwe n'abitwaje amacumu n'ingabo, bari inzovu eshatu n'ibihumbi birindwi.

36Abo mu Badani ababashije kurema inteko, bari inzovu ebyiri n'ibihumbi munani na magana atandatu.

37Abo mu Bashēri babashaga kujya mu rugamba bakirema inteko, bari inzovu enye.

38N'abo hakurya ya Yorodani, Abarubeni n'Abagadi n'ab'igice cy'umuryango wa Manase bafite intwaro z'intambara z'uburyo bwose, bari agahumbi n'inzovu ebyiri.

39Izo ngabo zose z'abantu babashaga kwirema inteko, bazanywe i Heburoni bafite umutima utunganye no kwimika Dawidi ngo abe umwami wa Isirayeli yose, kandi n'abandi Bisirayeli bose bari bahuje umutima wo kwimika Dawidi.

40Basibirayo gatatu bari kumwe na Dawidi barya banywa, kuko bene wabo bari babahishiye.

41Kandi n'abari batuye bugufi bwaho ndetse ukageza Isakari n'i Zebuluni n'i Nafutali, bazanye imitsima ku ndogobe n'ingamiya n'inyumbu no ku nka, n'ibyokurya by'amafu n'imibumbe y'imbuto z'umutini n'amasere y'inzabibu zumye, na vino n'amavuta, n'inka n'intama byinshi cyane kuko mu Isirayeli harimo ibyishimo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help