1Uyu ni wo mugisha Mose umuntu w'Imana, yahesheje Abisirayeli agiye gupfa
2ati
“Uwiteka yaturutse kuri Sinayi,
Yabarasiye atungutse kuri Seyiri,
Yabaviriye atungutse ku musozi wa Parani,
Ava hagati mu bera inzovu nyinshi,
Iburyo bwe haturuka umuriro w'amategeko ye, arawuboherereza.
3Ni ukuri akunda amahanga,
Abera be bose bari mu kuboko kwawe,
Bicaye imbere y'ibirenge byawe,
Umuntu wese wo muri bo azemera amagambo yawe.
4Mose yadutegetse amategeko,
Ni yo gakondo y'iteraniro ry'Abayakobo.
5Yari umwami mu ba Yeshuruni,
Ubwo abatware b'ubwoko n'imiryango y'Abisirayeli yose,
Bateraniraga hamwe.
6“Rubeni abeho ye gupfa,
Ariko abantu be babe bake.”
7Ibi ni byo yavuze kuri Yuda:
“Uwiteka umva ijwi rya Yuda,
Umujyane mu bwoko bwe.
Amaboko ye yaramurwaniye,
Nawe umubera umutabazi,
umufasha kurwanya ababisha be.”
8
Ujye wemera umurimo w'amaboko ye.
Ujye uhinguranya urukenyerero rw'abamuhagurukiye,
N'urw'abamwanga kugira ngo batongera kubyuka.”
12Kuri Benyamini aravuga ati
“Ukundwa n'Uwiteka azabana na we amahoro,
Ahora amukingira umunsi ukīra,
Aba mu bitugu bye.”
13Kuri Yosefu aravuga ati
“Igihugu cye gihabwe umugisha n'Uwiteka,
W'iby'igiciro cyinshi byo mu ijuru n'uw'ikime,
N'uw'amazi y'ikuzimu adendeje hasi y'ubutaka,
14N'uw'imyaka y'igiciro cyinshi yezwa n'izuba,
N'uw'imyaka y'igiciro cyinshi iboneka uko kwezi gutashye,
15N'uw'ibirushaho kuba byiza biva mu misozi yahoze na kera,
N'uw'iby'igiciro cyinshi biva mu misozi ihoraho,
16N'uw'iby'igiciro cyinshi byo mu isi n'ibiyuzuye,
N'uw'ubuntu bw'Iyabaga muri cya gihuru cy'amahwa.
Umugisha ugwe ku mutwe wa Yosefu,
Mu izingiro ry'umutware wa bene se.
17Ikimasa cye cy'uburiza icyubahiro ni icyacyo,
Gifite amahembe nk'ay'imbogo.
Kizayicisha amahanga yose kigeze ku mpera y'isi.
Ayo mahembe ni abantu inzovu nyinshi ba Efurayimu,
Ayo ni ibihumbi bya Manase.”
18Kuri Zebuluni aravuga ati
“Zebuluni, wishimira amagenda yawe,
Isakari, wishimira amahema yawe.
19Bazahamagara amahanga aze ku musozi,
Aho ni ho bazatambira ibitambo by'abakiranutsi,
Kuko bazanyunyuza ibintu byinshi biva ku nyanja nyinshi,
N'ubutunzi bwahishwe mu musenyi.”
20Kuri Gadi aravuga ati
“Hahirwe uwāgura Gadi.
Aryama nk'intare y'ingore,
Atanyagura ukuboko n'izingiro ry'umutwe.
21Yitoranirije igihugu ho umugabane kimeze nk'umuganura,
Kuko ari ho gakondo y'uwategetse amategeko ihishwe.
Yagiye ubwoko imbere,
Asohoza amateka y'Uwiteka
N'ibyo yategetse ku Bisirayeli.”
22Kuri Dani aravuga ati
“Dani ni icyana cy'intare,
Gisimbuka kivuye i Bashani.”
23Kuri Nafutali aravuga ati
“Nafutali, uhaze ibyo waherewe ubuntu,
Wuzuye imigisha y'Uwiteka,
Hindūra igihugu cy'iburengerazuba n'icy'ikusi.”
24Kuri Asheri aravuga ati
“Asheri ahabwe umugisha w'urubyaro,
Ashimwe na bene se,
Yinike ikirenge mu mavuta ya elayo.
25Ibihindizo byawe bizaba ibyuma n'imiringa,
Kandi uko iminsi yawe ingana,
Ni ko intege zawe zizangana.
26“Yeshuruni, nta wuhwanye n'Imana,
Izanwa no kugutabara ihetswe n'ijuru,
Izana gukomera, ihetswe n'ibicu.
27Imana ihoraho ni ubuturo bwawe,
Amaboko ye iteka ryose arakuramira.
Yirukanye ababisha imbere yawe,
Iravuga iti ‘Rimbura.’
28Kandi Abisirayeli babe amahoro,
Isōko ya Yakobo ibe ukwayo,
Mu gihugu cya vino n'imyaka y'impeke,
Ijuru ryacyo ritondeshe ikime.
29Wa bwoko bw'Abisirayeli we, urahiriwe.
Ni nde uhwanije nawe kuba ubwoko bwakijijwe n'Uwiteka,
Ari we ngabo igukingira ikagutabara,
Ari we nkota igutera icyubahiro?
Ababisha bawe uzabahindūra bagushyeshye,
Ukandagire mu mpinga z'imisozi yabo.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.