Zaburi 61 - Kinyarwanda Protestant Bible

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwira inanga. Ni Zaburi ya Dawidi.

2Mana, umva gutaka kwanjye,

Tyariza ugutwi gusenga kwanjye.

3Mpagaze ku mpera y'isi nzajya ngutabaza,

Uko umutima wanjye uzagwa isari.

Unshyire ku gitare kirekire ntakwishyiraho,

4Kuko wambereye ubuhungiro,

N'igihome kirekire kinkingira umwanzi.

5Nzaguma mu ihema ryawe iteka,

Nzahungira mu bwihisho bwo mu mababa yawe.

Sela.

6Kuko wowe Mana, wumvise umuhigo wanjye,

Umpaye umwandu uhabwa abubaha izina ryawe.

7Uzongerera umwami iminsi y'ubugingo bwe,

Imyaka ye izabe nk'iy'ab'ibihe byinshi.

8Azaguma mu maso y'Imana iteka,

Itegura imbabazi n'umurava kugira ngo bimurinde.

9Bizatuma ndirimbira izina ryawe ishimwe iteka,

Ngo mpigure umuhigo wanjye uko bukeye.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help