Nehemiya 6 - Kinyarwanda Protestant Bible

Umurimo w'Imana udeheshwa n'ubugambanyi n'ibikangisho

1Bukeye babwira Sanibalati na Tobiya, na Geshemu Umwarabu n'abandi banzi bacu yuko nubatse inkike, kandi ko nta cyuho gisigaye kuri yo nubwo nari ntarakinga inzugi ku marembo.

2Nuko Sanibalati na Geshemu barantumira, ngo nze duhurire mu kirorero kimwe mu byo mu gisiza cya Ono. Ariko bashakaga kungirira nabi.

3Nanjye mbatumaho intumwa ndababwira nti “Ndakora umurimo ukomeye sinashobora kumanuka, nta mpamvu yo kwica umurimo ngo manuke mbasange.”

4Bantumaho batyo kane, nanjye mbasubiza ntyo.

5Maze Sanibalati yongera kuntumaho umugaragu we ubwa gatanu atyo, afite urwandiko rurambuye mu ntoki ze

6rwari rwanditswemo ngo

“Mu mahanga hari impuha kandi na Geshemu aravuga yuko wowe n'Abayuda mushaka kugoma. Ngo ni cyo gituma mwubaka inkike kandi ngo urashaka kuba umwami wabo. Uko ni ko izo mpuha zivugwa.

7Ngo washyizeho n'abahanuzi bo kwamamaza ibyawe i Yerusalemu, ngo mu Bayuda harimo umwami. None ngwino tujye inama kuko izo nkuru batazabura kuzibwira umwami.”

8Nanjye mutumaho nti “Ibyo uvuze ibyo nta byabaye, ahubwo ni wowe wabyihimbiye mu mutima wawe.”

9Bose bashaka kudukangisha bibwira yuko amaboko yacu azatentebuka, umurimo ntukorwe.

Ariko Mana yanjye, unkomereze amaboko!

10Maze njya kwa Shemaya mwene Delaya mwene Mehetabēli wari ukingiranye, arambwira ati “Tubonanire ku nzu y'Imana imbere mu rusengero, dukinge inzugi z'urusengero kuko bazaza kukwica. Ni koko iri joro baraza kuza kukwica.”

11Ndamusubiza nti “Ndi umugabo ungana atya nahunga? Mbese ni nde mu bo tungana wahungira mu rusengero akīkiza? Sindi bujyeyo.”

12Mbyitegereje menya yuko atari Imana yamutumye, ahubwo yampanuriyeho ibyo kuko Tobiya na Sanibalati bari bamuguriye.

13Icyatumye agurirwa ni ukugira ngo ankangishe, maze ninkora ntyo ngo bimbere icyaha, bahere ko bamboneho impamvu yo kumvuga nabi kugira ngo bantuke.

14Mana yanjye, wibuke Tobiya na Sanibalati n'ibyo bakora ibyo uko bingana, wibuke n'umuhanuzikazi Nowadiya n'abandi bahanuzi bashaka kunkangisha.

Inkike zuzura

15Nuko ku munsi wa makumyabiri n'itanu w'ukwezi kwitwa Eluli inkike ziruzura, twari tumaze iminsi mirongo itanu n'ibiri tuzubaka.

16Maze abanzi bacu bose babyumvise, abanyamahanga bose badukikije bakuka imitima, baca bugufi cyane barigaya kuko babonye yuko Imana yacu ari yo ikoze uwo murimo.

17Muri iyo minsi imfura zo mu Bayuda zoherereza Tobiya inzandiko nyinshi, kandi iza Tobiya zikabageraho.

18Mu Bayuda harimo benshi basezeranye na we kuko yari muramu wa Shekaniya mwene Ara, kandi n'umuhungu we Yehohanani yari yararongoye umukobwa wa Meshulamu mwene Berekiya.

19Maze bogeza ibyo yakoze imbere yanjye, kandi bamubwira ibyanjye. Nuko Tobiya akajya yohereza inzandiko zo kunkangisha.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help