1Nuko abatware b'amazu y'Abalewi basanga umutambyi Eleyazari, na Yosuwa mwene Nuni n'abatware b'amazu y'imiryango y'Abisirayeli,
2Kub 35.1-8 bababwirira aho bari bari i Shilo mu gihugu cy'i Kanāni bati “Uwiteka yategekesheje Mose yuko tuzahabwa imidugudu yo guturamo, hamwe n'ibikingi byayo ngo tuzajye turagiramo amatungo yacu.”
3Nuko Abisirayeli baha Abalewi iyi midugudu hamwe n'ibikingi byayo hagati muri gakondo yabo, nk'uko Uwiteka yategetse.
4Ubufindo bwerekana imigabane y'amazu y'Abakohati bene Aroni umutambyi bo mu Balewi, bahabwa imidugudu cumi n'itatu ku y'umuryango wa Yuda, no ku y'uwa Simiyoni, no ku y'uwa Benyamini.
5Kandi bene Kohati bandi bafindirwa imidugudu cumi ku y'umuryango wa Efurayimu, no ku midugudu y'uwa Dani no ku y'igice cy'umuryango wa Manase.
6Kandi bene Gerushoni bafindirwa imidugudu cumi n'itatu ku y'amazu y'umuryango wa Isakari, no ku y'uwa Asheri, no ku y'uwa Nafutali, no ku y'igice cy'umuryango wa Manase i Bashani.
7Kandi bene Merari nk'uko amazu yabo ari, bahabwa imidugudu cumi n'ibiri ku y'umuryango wa Rubeni, no ku y'uwa Gadi, no ku y'uwa Zebuluni.
8Nuko rero Abisirayeli bagabanyiriza Abalewi batya iyi midugudu n'ibikingi byayo, nk'uko Uwiteka yategekesheje Mose.
9Bagabanya mu muryango w'Abayuda no mu muryango w'Abasimeyoni iyi midugudu, bayisobanura amazina.
10Iyo ni yo ya bene Aroni bo mu mazu ya Kohati b'Abalewi, kuko umugabane wa mbere wari uwabo.
11Nuko babaha i Kiriyataruba (ari yo Heburoni) mu gihugu cy'imisozi ya Yuda hamwe n'ibikingi biyikikije. Aruba uwo yari se wa Anaki,
12ariko imirima y'uwo mudugudu n'ibirorero byawo babiha Kalebu mwene Yefune kuba gakondo ye.
13Kandi baha bene Aroni umutambyi i Heburoni n'ibikingi byaho, ari wo mudugudu w'ubuhungiro bwa gatozi, n'i Libuna n'ibikingi byaho,
14n'i Yatiri n'ibikingi byaho, na Eshitemowa n'ibikingi byaho,
15n'i Holoni n'ibikingi byaho, n'i Debira n'ibikingi byaho,
16na Ayini n'ibikingi byaho, n'i Yuta n'ibikingi byaho, n'i Betishemeshi n'ibikingi byaho. Yose ni imidugudu icyenda yo muri iyo miryango ibiri.
17Kandi mu muryango wa Benyamini babaha i Gibeyoni n'ibikingi byaho, n'i Geba n'ibikingi byaho,
18na Anatoti n'ibikingi byaho, na Alumoni n'ibikingi byaho. Yose ni imidugudu ine.
19Imidugudu yose ya bene Aroni b'abatambyi yari cumi n'itatu n'ibikingi byayo.
20Kandi ab'amazu ya bene Kohati b'Abalewi, ari bo bene Kohati bandi, bo bahawe imidugudu y'umugabane wabo mu muryango wa Efurayimu.
21Babaha i Shekemu n'ibikingi byaho mu gihugu cy'imisozi ya Efurayimu, ari wo mudugudu w'ubuhungiro bwa gatozi, n'i Gezeri n'ibikingi byaho,
22n'i Kibuzayimu n'ibikingi byaho, n'i Betihoroni n'ibikingi byaho. Yose ni imidugudu ine.
23Kandi mu muryango wa Dani babaha Eliteke n'ibikingi byaho, n'i Gibetoni n'ibikingi byaho,
24na Ayaloni n'ibikingi byaho, n'i Gatirimoni n'ibikingi byaho. Yose ni imidugudu ine.
25Kandi mu gice cy'umuryango wa Manase babaha i Tānaki n'ibikingi byaho, n'i Gatirimoni n'ibikingi byaho. Iyo midugudu uko ari ibiri.
26Imidugudu yose ya bene Kohati bandi yari icumi n'ibikingi byayo.
27Kandi bagabanyiriza bene Gerushoni bo mu mazu y'Abalewi, mu mugabane w'igice cy'umuryango wa Manase i Golani y'i Bashani n'ibikingi byabo, ari wo mudugudu w'ubuhungiro bwa gatozi, n'i Bēshitera n'ibikingi byaho. Iyo midugudu uko ari ibiri.
28Kandi mu muryango wa Isakari babaha i Kishiyoni n'ibikingi byaho, n'i Daberati n'ibikingi byaho,
29n'i Yaramuti n'ibikingi byaho, na Eniganimu n'ibikingi byaho. Yose ni imidugudu ine.
30Kandi mu muryango wa Asheri babaha i Mishali n'ibikingi byaho, na Abudoni n'ibikingi byaho,
31n'i Helikati n'ibikingi byaho, n'i Rehobu n'ibikingi byaho. Yose ni imidugudu ine.
32Kandi umuryango wa Nafutali babaha i Kedeshi y'i Galilaya n'ibikingi byaho, ari wo mudugudu w'ubuhungiro bwa gatozi, n'i Hamotidori n'ibikingi byaho, n'i Karitani n'ibikingi byaho. Yose ni imidugudu itatu.
33Imidugudu yose y'Abagerushoni nk'uko amazu yabo ari, yari cumi n'itatu n'ibikingi byayo.
34Kandi mu muryango wa Zebuluni ni ho bahaye ab'amazu ya bene Merari, ari bo Balewi bandi, i Yokineyamu n'ibikingi byaho, n'i Karita n'ibikingi byaho,
35n'i Dimuna n'ibikingi byaho, n'i Nahalali n'ibikingi byaho. Yose ni imidugudu ine.
36Kandi mu muryango wa Rubeni babaha i Beseri n'ibikingi byaho, n'i Yahasi n'ibikingi byaho,
37n'i Kedemoti n'ibikingi byaho, n'i Mefāti n'ibikingi byaho. Yose ni imidugudu ine.
38Kandi mu muryango wa Gadi babaha i Ramoti y'i Galeyadi n'ibikingi byaho, ari wo mudugudu w'ubuhungiro bwa gatozi, n'i Mahanayimu n'ibikingi byaho,
39n'i Heshiboni n'ibikingi byaho, n'i Yazeri n'ibikingi byaho. Yose ni imidugudu ine.
40Iyo yose ni yo midugudu ya bene Merari nk'uko amazu yabo ari, ari bo b'ayandi mazu y'Abalewi. Umugabane wabo wari imidugudu cumi n'ibiri.
41Imidugudu yose y'Abalewi yo hagati muri gakondo y'Abisirayeli, yari mirongo ine n'umunani n'ibikingi byayo.
42Kandi iyi midugudu yose yari ikikijwe n'ibikingi byayo. Uko ni ko yari iri yose.
43Uko ni ko Uwiteka yahaye Abisirayeli igihugu cyose yasezeranyije ba sekuruza babo, baragihindūra baturayo.
44Uwiteka abaha ihumure impande zose nk'uko yasezeranyije ba sekuruza babo. Nta muntu n'umwe wo mu babisha babo bose wabahagaraye imbere, ahubwo Uwiteka abagabiza ababisha babo bose.
45Nta jambo ryiza na rimwe mu yo Uwiteka yasezeranyije ubwoko bw'Abisirayeli ryakūtse, ahubwo byose byarasohoye.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.