Abagalatiya 4 - Kinyarwanda Protestant Bible

Ubutumwa bwiza bwatubātuye mu mategeko

1Ariko ndavuga yuko umuragwa iyo akiri umwana atagira icyo atandukanaho n'imbata, nubwo yaba ari nyir'ibintu byose.

2Ahubwo ategekwa n'abamurera n'ibisonga, kugeza igihe cyategetswe na se.

3Natwe ni ko turi. Tukiri bato twari imbata, dutegekwa n'amategeko ya mbere yahoze mu isi.

4Maze igihe gikwiriye gisohoye Imana yohereza Umwana wayo wabyawe n'umugore, kandi wavutse atwarwa n'amategeko

5 ati “Aba, Data.”

7Ni cyo gituma utakiri imbata ahubwo uri umwana, kandi rero ubwo uri umwana, uri n'umuragwa ubihawe n'Imana.

8Icyakora icyo gihe kuko mutari muzi Imana mwari imbata z'ibitari Imana nyakuri,

9ariko none ubwo mwamenye Imana, kandi cyane cyane ubwo mwamenywe na yo, ni iki cyatumye musubira inyuma mu bya mbere bidafite imbaraga kandi bikena umumaro, mugashaka kongera kuba imbata zabyo?

10Muziririza iminsi n'amezi n'ibihe n'imyaka.

11Ndatinya yuko ahari ibyo nabakoreye naruhijwe n'ubusa.

12Ndabinginga bene Data, mumere nkanjye kuko nanjye meze nkamwe.

13Ntimurakangirira nabi, nubwo muzi yuko indwara y'umubiri ari yo yanzanye iwanyu bwa mbere kubabwira ubutumwa bwiza,

14kandi nubwo iby'umubiri wanjye byababereye ikirushya ntimurakabihinyura ngo mubicire ifudika, ahubwo mwanyemeye nka marayika w'Imana, ndetse nka Kristo Yesu ubwe.

15Ariko none kwa kwishima kwanyu kuri he? Ndabahamya yuko muri icyo gihe, iyo bishoboka muba mwaremeye kwinogora amaso mukayampa.

16Mbese mpindujwe umwanzi wanyu n'uko mbabwira ukuri?

17Ba bandi barabikundisha, nyamara si mu buryo bwiza kuko icyo bashaka ari ukubakingiranira hanze, kugira ngo namwe mubone uko mubihakirizwaho.

18Icyakora byaba byiza ko mwakundwa mukundiwe mu byiza, atari igihe ndi kumwe namwe gusa, ahubwo iminsi yose.

19Bana banjye bato, abo nongera kuramukwa kugeza aho Kristo azaremerwa muri mwe,

20icyampa nkaba ndi kumwe namwe ubu ngo noroshye ijwi ryanjye, kuko mpeze mu rungabangabo ku bwanyu.

Sara na Hagari bari ibyitegererezo by'amasezerano abiri

21Abashaka gutwarwa n'amategeko nimumbwire. Ntimurasobanukirwa n'amategeko?

22Itang 16.15; 21.2 Byanditswe yuko Aburahamu yari afite abahungu babiri, umwe ari uw'inshoreke undi ari uw'umugeni.

23Uw'inshoreke yavutse nk'uko iby'umubiri bigenda, naho uw'umugeni yavutse ku bw'isezerano ry'Imana.

24Ibyo birimo umugani, kuko abo bagore bameze nk'amasezerano abiri. Rimwe ryavuye ku musozi wa Sinayi ribyarira ububata: iryo ni ryo rigereranywa na Hagari,

25ari we kandi ugereranywa n'umusozi wa Sinayi wo muri Arabiya, kandi usobanurwa ngo Yerusalemu ya none, kuko iri mu bubata hamwe n'abana bayo.

26Ariko Yerusalemu yo mu ijuru ni yo mugeni, ni yo mama wa twese

27Yes 54.1 kuko byanditswe ngo

“Ishime ngumba itabyara,

Tera hejuru uvuge cyane utaramukwa,

Kuko abana b'inyungwakazi ari benshi,

Baruta ab'inkundwakazi.”

28Nuko rero bene Data, namwe muri abana b'isezerano nk'uko Isaka yari ari.

29Itang 21.9 Ariko nk'uko icyo gihe uwabyawe n'umubiri yarenganyaga uwabyawe n'Umwuka, na n'ubu ni ko bikimeze.

30Itang 21.10 Mbese ibyanditswe bivuga bite? Biravuga biti “Senda inshoreke n'umuhungu wayo, kuko umuhungu w'inshoreke atazaraganwa n'umuhungu w'umugeni.”

31Nuko bene Data, ntitukiri abana b'inshoreke, ahubwo turi ab'umugeni.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help