1Ahitofeli arongera abwira Abusalomu ati “Reka ntoranye ingabo inzovu imwe n'ibihumbi bibiri, mpaguruke nkurikire Dawidi muri iri joro.
2Kandi ndamugwa gitumo arushye, amaboko ye atentebutse. Ndamutera ubwoba maze abantu bari kumwe na we bose bahunge, mpereko nice umwami wenyine.
3Maze nzakugarurira abantu bose. Nuko nubona uwo muntu ushaka uzaba ugaruye bose, maze abantu bose bazabe amahoro.”
4Abusalomu ashima iyo nama cyane, n'abatware ba Isirayeli bose barayishima.
5Abusalomu aravuga ati “None nimumpamagarire Hushayi w'Umwaruki, na we twumve icyo avuga.”
6Maze Hushayi yitabye Abusalomu, Abusalomu aramubwira ati “Ahitofeli yatubwiye ibi n'ibi. Mbese dukore uko yavuze? Niba atari uko, tubwire nawe.”
7Hushayi asubiza Abusalomu ati “Inama Ahitofeli yagiye kuri ubu si nziza.”
8Kandi ati “Uzi so n'ingabo ze ko ari abanyambaraga, kandi ubu baratse mu mitima yabo nk'idubu yākiwe abana bayo ku gasozi. Kandi uzi so ko ari intwari, ntagomba icumbi mu bantu.
9None ubu yihishe mu mwobo cyangwa ahandi. Nuko nihagira bamwe bapfa bagitangira kurwana, uzabyumva wese azagira ati ‘Hapfuye benshi bo mu bakurikiye Abusalomu’,
10bizatuma umuntu wese naho ari intwari ifite umutima nk'uw'intare ahamuka, kuko Abisirayeli bose bazi so ko ari umunyambaraga, kandi n'abo bari kumwe ko ari intwari.
11Ahubwo jyewe inama nkugira ni iyi: teranya Abisirayeli bose uhereye i Dani ukageza i Bērisheba, bangane n'umusenyi wo mu kibaya cy'inyanja ubwinshi, kandi nawe ubwawe uzatabarane na bo.
12Tuzamurasukiraho aho azaba ari hose, tumutondeho nk'ikime uko gitonda ku isi. Nuko uhereye kuri we ukageza ku bantu bari kumwe na we bose, ntituzasigaza n'umwe.
13Kandi naramuka agiye mu mudugudu, na bwo Abisirayeli bose bazazana imirunga, dukururire uwo mudugudu mu mugezi kugeza aho hatazabonekayo akabuye na kamwe.”
14Nuko Abusalomu n'abantu ba Isirayeli bose baravuga bati “Inama ya Hushayi w'Umwaruki iruse inama ya Ahitofeli”, kuko Uwiteka yagambiriye kurogoya inama nziza ya Ahitofeli, kugira ngo Uwiteka atere Abusalomu ibyago.
Bazanira Dawidi inkuru z'izo nama15Maze Hushayi abwira Sadoki na Abiyatari b'abatambyi ati “Inama Ahitofeli yagiriye Abusalomu n'abatware ba Isirayeli ni iyi, ariko jyeweho namugiriye ntya na ntya.
16Nuko none mutume kuri Dawidi vuba muti ‘Iri joro nturare ku byambu byo ku butayu, ahubwo ntihagire ikikubuza kwambuka, kugira ngo umwami atamiranwa n'abo bari kumwe bose.’ ”
17Kandi Yonatani na Ahimāsi babaga Enirogeli, umuja akajya aza kubabwira, na bo bakajya babibwira Umwami Dawidi, kuko batari bakwiriye kwinjira mu murwa ku mugaragaro.
18Ariko umuhungu arababona, abibwira Abusalomu, bagenda bihuta bombi bagera ku mugabo w'i Bahurimu wari ufite iriba mu rugo rwe, barijyamo.
19Maze umugore asingira igipfundikizo, agipfundikiza ku munwa w'iriba, hejuru yacyo asanzaho ingano zisekuye, ntihagira ikimenywa.
20Hanyuma abagaragu ba Abusalomu binjira mu rugo basanga uwo mugore, baramubaza bati “Ahimāsi na Yonatani bari he?”
Umugore arabasubiza ati “Bakutse akagezi.”
Nuko babashatse barababura, basubira i Yerusalemu.
21Bamaze kugenda ba bandi bakuka mu iriba, baragenda babibwira Umwami Dawidi bati “Nimuhaguruke mwambuke uruzi vuba, kuko Ahitofeli yabagiriye inama atyo zo kubarwanya.”
22Nuko Dawidi ahagurukana n'abantu bari kumwe na we bose bambuka Yorodani, umuseke utambika nta n'umwe muri bo wari utarambuka Yorodani.
23Ariko Ahitofeli abonye ko badakurikije inama ye, ashyira amatandiko ku ndogobe ye, arahaguruka ataha iwe mu mudugudu w'iwabo, atunganya inzu ye yiyahuza umugozi arapfa, bamuhamba mu gituro cya se.
24Nuko Dawidi ajya i Mahanayimu, Abusalomu na we yambuka Yorodani ari kumwe n'Abisirayeli bose.
25Maze Abusalomu agira Amasa umugaba w'ingabo ze, mu cyimbo cya Yowabu. Kandi Amasa uwo yari umwana w'umugabo witwa Itura w'Umwisirayeli, waryamanye na Abigayili mwene Nahashi murumuna wa Seruya nyina wa Yowabu.
26Abisirayeli na Abusalomu bagerereza mu gihugu cy'i Galeyadi.
27Hanyuma Dawidi ageze i Mahanayimu, Shobi mwene Nahashi w'i Raba y'Abamoni, na Makiri mwene Amiyeli w'i Lodebari, na Barizilayi w'Umunyagaleyadi w'i Rogelimu,
28bamuzanira amariri n'inzabya n'inkono, n'ingano na sayiri n'ifu n'ingano zikaranze, n'ibishyimbo n'udushyimbo duto n'inkori zikaranze,
29n'ubuki n'amavuta, n'intama n'amavuta akuze bihawe Dawidi n'abo bari kumwe ngo babirye, kuko bari bavuze ngo abantu barashonje bararuha, bīcirwa n'umwuma mu butayu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.