Yeremiya 20 - Kinyarwanda Protestant Bible

Pashuri umutambyi ashyira Yeremiya mu mbago

1Nuko Pashuri mwene Imeri umutambyi, wahoze ari umutware mukuru mu nzu y'Uwiteka yumvise Yeremiya ahanura atyo,

2Pashuri aherako akubita Yeremiya umuhanuzi, amushyira mu mbago yari ku irembo rya Benyamini ryo haruguru y'inzu y'Uwiteka.

3Bukeye bwaho Pashuri azana Yeremiya amuvanye mu mbago. Maze Yeremiya aramubwira ati “Uwiteka ntiyakwise Pashuri, ahubwo yakwise Magorimisabibu bisobanurwa ngo: Ibiteye ubwoba bikubye.

4Nuko Uwiteka avuga atya ati ‘Dore ngiye gutuma uba witeye ubwoba hamwe n'incuti zawe zose, na bo bazagushwa n'inkota z'ababisha babo, kandi amaso yawe azaba abireba. I Buyuda hose nzahagabiza umwami w'i Babuloni, na we azabajyana i Babuloni ari imbohe, ahabicishirize inkota.

5Kandi ubutunzi bwose bw'uyu murwa n'inyungu yaho yose, n'ibintu byaho byose by'igiciro cyinshi ndetse n'ubutunzi bwose bw'abami b'u Buyuda, nzabishyira mu maboko y'ababisha babo. Ni ko bazabasahura babafate mpiri, maze babajyane i Babuloni.

6Kandi nawe Pashuri n'ab'inzu yawe bose muzagenda muri imbohe, uzajya i Babuloni kandi ni ho uzagwa, ni ho uzahambwa wowe n'incuti zawe zose, izo wajyaga uhanurira ibinyoma.’ ”

7Ayii Uwiteka, waranshutse nemera gushukwa! Undusha amaboko ni cyo gituma untsinda, mpindutse urw'amenyo umunsi wose, umuntu wese aranseka.

8Kuko iyo mvuze hose mba ntaka gusa, nkarangurura mvuga iby'urugomo n'ibyo kurimbuka, kuko ijambo ry'Uwiteka rimbayeho igitutsi no gushinyagurirwa bukarinda bwira.

9Kandi iyo mvuze nti “Sinzamuvuga, haba no guterurira mu izina rye”, mu mutima wanjye hamera nk'aho harimo umuriro ugurumana, ukingiraniwe mu magufwa yanjye simbashe kwiyumanganya ngo nyabike.

10Kuko numvise benshi bansebya, n'ibiteye ubwoba bikaba mu mpande zose. Incuti zanjye zose ziranyubikiye zireba icyo nsitaraho ngo zindege ziti “Nimumurege natwe tuzamurega.” Baravuga bati “Ahari azemera gushukwa tubone uburyo bwo kumutsinda, maze tubimuhore.”

11Ariko Uwiteka ari kumwe nanjye, ameze nk'intwari iteye ubwoba. Ni cyo gituma abandenganya bazasitara kandi ntibazatsinda, bazamwara cyane kuko batagenje nk'abafite ubwenge, kandi bazakorwa n'isoni zitazibagirana iteka ryose.

12Noneho Uwiteka Nyiringabo, ugerageza abakiranutsi ukareba mu nda no mu mutima, unkundire ndebe uko ubahōra kuko ari wowe naturiye ibyanjye.

13Nimuririmbire Uwiteka, mumuhimbarize kuko yarokoye ubugingo bw'umwinazi mu maboko y'inkozi z'ibibi.

14 Yobu 3.1-19 Havumwe umunsi navutseho, umunsi mama yambyayeho ntugahirwe.

15Havumwe umuntu waje kubwira data ati “Wabyariwe umwana w'umuhungu”, bigatuma anezerwa cyane.

16Uwo muntu amere nk'imidugudu Uwiteka yarimbuye ntarushye yicuza, kandi niyumve imiborogo hakiri mu gitondo n'urusaku rw'induru ku manywa y'ihangu,

17kuko ntishwe ntaravuka ngo mama ambere igituro, inda ye ibe urutare.

18Ni iki cyatumye mvukira kureba umubabaro n'umuruho, ngo iminsi yanjye imarwe no gukorwa n'isoni?

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help