1 Ibyak 17.1 Pawulo na Siluwano na Timoteyo, turabandikiye mwebwe abo mu Itorero ry'Abatesalonike, bari mu Mana Data wa twese no mu Mwami Yesu Kristo.
Ubuntu n'amahoro bibe muri mwe.
Imbuto z'ubutumwa bwageze i Tesalonike2Mwese tubashimira Imana iminsi yose tubasabira uko dusenze,
3twibuka iteka imirimo yanyu yo kwizera n'umuhati w'urukundo mugira, no kwihangana ku bwo kwiringira Umwami wacu Yesu Kristo, imbere y'Imana yacu ari yo Data wa twese.
4Bene Data bakundwa n'Imana, tuzi yuko mwatoranijwe na yo
5kuko ubutumwa twahawe butabagezeho ari amagambo gusa, ahubwo bwabagezeho bufite n'imbaraga n'Umwuka Wera no kubemeza mudashidikanya. Namwe ubwanyu muzi uko twameraga muri mwe ku bwanyu.
6Ibyak 17.5-9 Namwe ni ko mwadukurikije mukurikiza n'Umwami wacu, mumaze kwakirira ijambo ry'Imana mu makuba menshi, mufite ibyishimo by'Umwuka Wera.
7Ni cyo cyatumye muba icyitegererezo cy'abizera bose bari i Makedoniya no muri Akaya,
8kuko muri mwe ari ho havuye ubwaku bw'ijambo ry'Umwami wacu. Iyakora ntibwageze i Makedoniya no muri Akaya honyine, ahubwo hose kwizera kwanyu mwizera Imana kwaramamaye. Ni cyo gituma tutaruha tugira icyo tubwira abantu,
9kuko ubwabo bajya bavuga uburyo twabasūye, n'uko mwahindukiriye Imana mwimuye ibigirwamana, ngo mubone uko mukorera Imana nyakuri kandi ihoraho,
10no gutegereza Umwana wayo uzava mu ijuru, uwo yazuye mu bapfuye ari we Yesu, uwo uzadukiza umujinya uzatera.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.