2 Ngoma 30 - Kinyarwanda Protestant Bible

Bitegura kuziririza Pasika

1Bukeye Hezekiya atumira Abisirayeli n'Abayuda bose, kandi yandikira Abefurayimu n'Abamanase inzandiko, ngo baze mu nzu y'Uwiteka i Yerusalemu kuziriririza Uwiteka Imana ya Isirayeli Pasika.

2Kub 9.9-11 Kuko umwami n'abatware be n'iteraniro ryose ry'i Yerusalemu, bari bagiye inama yo kuziririza Pasika mu kwezi kwa kabiri.

3Icyo gihe ntibabashaga kuyiziririza, kuko umubare w'abatambyi biyejeje wari udashyitse, na rubanda bari batarateranira i Yerusalemu.

4Iyo nama ishimwa n'umwami n'iteraniro ryose.

5Nuko bashyiraho itegeko, baryamamaza mu Bisirayeli bose uhereye i Bērisheba ukageza i Dani, ngo baze i Yerusalemu kuziriririza Uwiteka Imana ya Isirayeli Pasika, kuko bari batakiyiziririza ari benshi cyane uko byari byaranditswe.

6Maze intumwa zijyana inzandiko zivuye ku mwami n'abatware be, zizikwiza i Bwisirayeli n'i Buyuda hose, zivuga itegeko ry'umwami yategetse ati

“Mwa Bisirayeli mwe, nimugarukire Uwiteka Imana ya Aburahamu na Isaka na Isirayeli, ibone kugarukira mwebwe abasigaye barokotse amaboko y'abami ba Ashūri.

7Kandi mwe kumera nka ba sogokuruza banyu, cyangwa bene wanyu bacumuraga ku Uwiteka Imana ya ba sekuruza, bigatuma ibatanga bakarimbuka nk'uko mubireba.

8Nuko rero noneho mwebwe ntimube abanyamajosi agamitse nka ba sogokuruza banyu, ahubwo muyoboke Uwiteka mwinjire mu buturo bwe yereje iteka ryose, mukorere Uwiteka Imana yanyu kugira ngo uburakari bwayo bw'inkazi bubaveho.

9Nimugarukira Uwiteka, bene wanyu n'abana banyu bazagirirwa imbabazi n'ababajyanye ari imbohe bagaruke muri iki gihugu, kuko Uwiteka Imana yanyu igira imbabazi n'ibambe, kandi ntizabirengagiza ngo ibahe umugongo nimuyigarukira.”

10Nuko intumwa zinyura mu gihugu cya Efurayimu n'icya Manase, zikava ku musozi zijya ku wundi, zigera no mu cya Zebuluni ariko baraziseka cyane, bazishinyagurira.

11Ariko bamwe bo mu Bashēri no mu Bamanase no mu Bazebuluni bicisha bugufi, baza i Yerusalemu.

12Kandi n'i Buyuda ukuboko kw'Imana kubaha guhuza umutima, bumvira itegeko ry'umwami n'abatware babitegetswe n'ijambo ry'Uwiteka.

Baziririza Pasika

13Nuko mu kwezi kwa kabiri i Yerusalemu hateranira abantu benshi baziririza ibirori by'imitsima idasembuwe, bari iteraniro rinini cyane.

14Barahaguruka bakura i Yerusalemu ibicaniro byari bihari, bakuraho n'ibyotero byo koserezaho imibavu byose, babijugunya mu kagezi kitwa Kidironi.

15Maze babaga umwana w'intama wa Pasika ku munsi wa cumi n'ine w'ukwezi kwa kabiri, abatambyi n'Abalewi bakozwe n'isoni bariyeza, bazana ibitambo byoswa mu nzu y'Uwiteka.

16Bahagarara mu myanya yabo, uko imihango yabo yari iri bakurikije itegeko rya Mose umuntu w'Imana, abatambyi bamisha amaraso baherejwe n'Abalewi.

17Kuko mu iteraniro harimo benshi batiyejeje, ni cyo cyatumye Abalewi bategekwa kubagira intama ya Pasika umuntu wese udatunganye, ngo babereze Uwiteka.

18Kuko abantu benshi cyane b'Abefurayimu n'Abamanase, n'Abisakari n'Abazebuluni bari batiyejeje, bagapfa kurya umwana w'intama wa Pasika kandi atari ko byategetswe. Kandi Hezekiya yari yabasabiye ati “Uwiteka umunyambabazi ababarire

19umuntu wese ugambiriye gushaka Imana, Uwiteka Imana ya ba sekuruza, nubwo atejejwe nk'uko umuhango w'ubuturo bwera umera.”

20Uwiteka yumvira Hezekiya akiza abantu.

21Maze Abisirayeli bari i Yerusalemu bamara iminsi irindwi, baziririza ibirori by'imitsima idasembuwe banezerewe cyane, kandi Abalewi n'abatambyi bagahimbaza Uwiteka uko bukeye, bamuvugiriza ibintu bivuga cyane.

22Nuko Hezekiya avuga amagambo yo kunezeza Abalewi bose b'abahanga mu murimo w'Uwiteka.

Ibirori babimarira iminsi irindwi, batamba ibitambo by'ishimwe yuko bari amahoro, bāturira Uwiteka Imana ya ba sekuruza.

23Maze iteraniro ryose bajya inama yo kuziririza indi minsi irindwi, bayiziririza banezerewe.

24Kuko Hezekiya umwami w'Abayuda yahaye iteraniro amapfizi igihumbi n'intama ibihumbi birindwi ho ibitambo, abatware na bo bagaha iteraniro amapfizi igihumbi n'intama inzovu, n'abatambyi benshi bakiyeza.

25Iteraniro ryose ry'Abayuda n'abatambyi n'Abalewi, n'iteraniro ryose ryavuye i Bwisirayeli n'abashyitsi bavuye mu gihugu cya Isirayeli n'abatuye i Buyuda, baranezerwa.

26Nuko i Yerusalemu haba umunezero mwinshi, kuko uhereye ku ngoma ya Salomo mwene Dawidi umwami wa Isirayeli, ntihigeze kubaho nk'ibyo i Yerusalemu.

27Maze abatambyi b'Abalewi barahaguruka basabira abantu umugisha, ijwi ryabo rirumvwa, gusenga kwabo kugera mu buturo bwayo bwera, ari bwo juru.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help