1 Abami 9 - Kinyarwanda Protestant Bible

Imana iburira Salomo(2 Ngoma 7.11-22)

1Nuko Salomo yuzuza inzu y'Uwiteka n'inzu y'ubwami, n'ibyo yishimiye gukora byose.

21 Abami 3.5; 2 Ngoma 1.7 Bukeye Uwiteka abonekera Salomo ubwa kabiri, nk'uko yamubonekeraga i Gibeyoni.

3Uwiteka aramubwira ati “Numvise gusenga kwawe no kwinginga kwawe wingingiye imbere yanjye. Nereje iyi nzu wubatse kugira ngo izina ryanjye riyibemo iteka ryose, kandi amaso yanjye n'umutima wanjye bizayihoraho iminsi yose.

4Nuko nawe nugendera imbere yanjye nk'uko so Dawidi yagendaga ufite umutima ukiranutse kandi utunganye, ugakora ibyo nagutegetse byose, ukitondera amategeko n'amateka yanjye,

51 Abami 2.4 nanjye nzakomeza ingoma yawe mu Bisirayeli iteka ryose, nk'uko nasezeranye na so Dawidi nkamubwira nti ‘Ntabwo uzabura umuntu wo kwicara ku ntebe y'ubwami bwa Isirayeli.’

6Ariko nimunteshuka cyangwa abana banyu, mukanyimūra ntimwitondere amategeko n'amateka yanjye nabashyize imbere, mukajya gukorera izindi mana mukaziramya,

7nanjye nzarimbura Abisirayeli mu gihugu nabahaye, kandi iyi nzu nereje izina ryanjye nzayijugunya imve mu maso. Kandi Abisirayeli bazaba iciro ry'imigani n'agashinyaguro mu mahanga yose,

82 Abami 25.9; 2 Ngoma 36.19 kandi iyi nzu nubwo ari ndende uzayinyura imbere wese azatangara yimyoze ati ‘Ariko ni iki cyatumye Uwiteka agenza iki gihugu n'iyi nzu bene aka kageni?’

9Bazamusubiza bati ‘Ni uko baretse Uwiteka Imana yabo yakuye ba sekuruza babo mu gihugu cya Egiputa, bagakeza izindi mana bakaziramya, bakazikorera. Ni cyo cyatumye Uwiteka abateza ibi byago byose.’ ”

Indi mirimo ya Salomo(2 Ngoma 8.1-18)

10Nuko hashira imyaka makumyabiri ari yo Salomo yubakiyemo amazu yombi, iy'Uwiteka n'iy'ubwami.

11Kandi Hiramu umwami w'i Tiro ni we wahaye Salomo ibiti by'imyerezi n'imiberoshi n'izahabu, uko ibyo yashakaga byose byanganaga. Nuko iyo myaka ishize, Umwami Salomo aha Hiramu imidugudu makumyabiri mu gihugu cy'i Galilaya.

12Bukeye Hiramu ava i Tiro ajya kugenda iyo midugudu Salomo yamuhaye, ariko ntiyayishima.

13Aravuga ati “Mbese mwana wa data, imidugudu wampaye ni midugudu ki?” Ni ko kuhahimba igihugu cy'i Kabuli, ari na ko hacyitwa na bugingo n'ubu.

14Kandi Hiramu yari yaroherereje umwami italanto z'izahabu ijana na makumyabiri.

15Nuko iyi ni yo mpamvu yatumye Umwami Salomo atoranya abanyagihe, kuko bari abo kubaka inzu y'Uwiteka n'iye ubwe, na Milo n'inkike z'amabuye z'i Yerusalemu, n'i Hasori n'i Megido n'i Gezeri.

16Kandi Farawo umwami wa Egiputa yari yaratabaye atsinda i Gezeri arahatwika, yica Abanyakanāni bari bahatuye, abaha umukobwa we muka Salomo ho indongoranyo.

17Nuko Salomo yubaka i Gezeri n'i Betihoroni yo hepfo,

18n'i Bālati n'i Tamari mu gihugu cy'ishyamba,

19n'imidugudu yose y'ingarama ya Salomo, n'iyacyurwagamo amagare ye n'iy'abagendera ku mafarashi be, n'amazu yashakaga kubaka i Yerusalemu n'i Lebanoni no mu gihugu cyose yatwaraga, kugira ngo yinezeze.

20Abantu bose b'insigarizi b'Abamori n'Abaheti, n'Abaferizi n'Abahivi n'Abayebusi, abatari Abisirayeli,

21abuzukuruza babo bari barasigaye mu gihugu, abo Abisirayeli batashoboye kurimbura rwose, abo ni bo Salomo yatoranyagamo abagira imbata na bugingo n'ubu.

22Ariko mu Bisirayeli Salomo ntiyahinduragamo imbata, ahubwo bari ingabo zo kurwana, n'abagaragu be n'ibikomangoma bye, n'abatware b'ingabo ze n'abatware b'amagare ye n'ab'abagendera ku mafarashi be.

23Abo ni bo batware bakuru bareberaga umurimo wa Salomo. Bose bari magana atanu na mirongo itanu, batwaraga abakozi.

24Nuko umukobwa wa Farawo ava mu mudugudu wa Dawidi ataha mu nzu Salomo yamwubakiye. Icyo gihe ni bwo Salomo yubatse Milo.

25 Kuva 23.17; 34.23; Guteg 16.16 Nuko Salomo akajya atamba gatatu mu mwaka ibitambo byoswa, n'ibitambo by'ishimwe yuko ari amahoro ku cyotero yubakiye Uwiteka, kandi akajya yosereza imibavu ku cyotero cyari imbere y'Uwiteka. Uko ni ko Salomo yujuje inzu.

26Kandi Umwami Salomo yari yarabaje inkuge nyinshi, azitsika Esiyonigeberi hahereranye na Eloti ku nkengero y'Inyanja Itukura, mu gihugu cya Edomu.

27Maze Hiramu yohereza muri izo nkuge abagaragu be b'abasare bamenyereye inyanja, bajyana n'abagaragu ba Salomo.

28Baragenda bajya Ofiri bakurayo italanto z'izahabu magana ane na makumyabiri, bazishyira Umwami Salomo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help