Zaburi 139 - Kinyarwanda Protestant Bible

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.

Uwiteka, warandondoye uramenya,

2Uzi imyicarire yanjye n'imihagurukire yanjye,

Umenyera kure ibyo nibwira.

3Ujya urondora imigendere yanjye n'imiryamire,

Uzi inzira zanjye zose.

4Kuko ijambo ritaraba mu rurimi rwanjye,

Uba umaze kurimenya rwose, Uwiteka.

5Ungose inyuma n'imbere,

Unshyizeho ukuboko kwawe.

6Kumenya ibikomeye bityo ni igitangaza kinanira,

Kuransumba simbasha kukugeraho.

7Ndahungira Umwuka wawe he?

Ndahungira mu maso hawe he?

8Nazamuka nkajya mu ijuru uri yo,

Nasasa uburiri bwanjye ikuzimu uri yo.

9Nakwenda amababa y'umuseke,

Ngatura ku mpera y'inyanja,

10Aho na ho ukuboko kwawe kwahanshorerera,

Ukuboko kwawe kw'iburyo kwahamfatira.

11Nakwibwira nti “Ni ukuri umwijima ni wo uri buntwikīre,

Umucyo ungose uhinduke ijoro”,

12N'umwijima ntugira icyo uguhisha,

Ahubwo ijoro riva nk'amanywa,

Umwijima n'umucyo kuri wowe ni kimwe.

13Kuko ari wowe waremye ingingo zanjye,

Wanteranirije mu nda ya mama.

14Ndagushimira yuko naremwe uburyo buteye ubwoba butangaza,

Imirimo wakoze ni ibitangaza,

Ibyo umutima wanjye ubizi neza.

15Igikanka cyanjye ntiwagihishwe,

Ubwo naremerwaga mu rwihisho,

Ubwo naremesherezwaga ubwenge mu byo hasi y'isi.

16Nkiri urusoro amaso yawe yarandebaga,

Mu gitabo cyawe handitswemo iminsi yanjye yose,

Yategetswe itarabaho n'umwe.

17Mana, erega ibyo utekereza ni iby'igiciro kuri jye!

Erega umubare wabyo ni mwinshi!

18Nabibara biruta umusenyi ubwinshi,

Iyo nkangutse turacyari kumwe.

19Mana, icyampa ukica abanyabyaha,

Mwa bīcanyi mwe, nimwumve aho ndi.

20Bakuvuga nabi,

Abanzi bawe bavugira ubusa izina ryawe.

21Uwiteka, sinanga abakwanga?

Sininuba abaguhagurukira?

22Mbanga urwango rwuzuye,

Mbagira abanzi banjye.

23Mana, ndondora umenye umutima wanjye,

Mvugutira umenye ibyo ntekereza.

24Urebe yuko hariho inzira y'ibibi indimo,

Unshorerere mu nzira y'iteka ryose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help