Yeremiya 26 - Kinyarwanda Protestant Bible

Abatambyi n'abahanuzi bashaka kwica Yeremiya.

1 2 Abami 23.36—24.6; 2 Ngoma 36.5-7 Mu itangira ry'ingoma ya Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w'u Buyuda, iri jambo ryaje riva ku Uwiteka riti

2“Uku ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Genda uhagarare mu rugo rw'inzu y'Uwiteka, maze ubwire ab'imidugudu y'u Buyuda yose bazanywe no gusengera mu nzu y'Uwiteka, ubabwire amagambo yose nagutegetse kubabwira, ntugire ijambo usiga na rimwe.

3Ahari bazakumvira umuntu wese ahindukire ave mu nzira ye mbi, kugira ngo mbone kureka ibibi nagambiriye kubagirira, mbahora ibyaha bakora mu mirimo yabo.’

4“Kandi uzababwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Nimwanga kunyumvira ngo mugendere mu mategeko yanjye nabashyize imbere,

5kandi ngo mwumvire amagambo y'abagaragu banjye b'abahanuzi nabatumyeho, ndetse nazindukaga kare nkabatuma ariko mukanga kunyumvira,

6Yos 18.1; Zab 78.60; Yer 7.12-14 iyi nzu nzayihindura nk'i Shilo, uyu murwa nzawugira ikivume mu mahanga yose yo mu isi.’ ”

7Nuko abatambyi n'abahanuzi n'abantu bose bumva Yeremiya avugira ayo magambo mu nzu y'Uwiteka.

8Yeremiya amaze kuvuga ibyo byose Uwiteka yari yamutegetse kubwira abantu bose, abatambyi n'abahanuzi na rubanda rwose baramufata bati “Turakwica nta kabuza.

9Kuki wahanuye mu izina ry'Uwiteka uti ‘Iyi nzu izahinduka nk'i Shilo, n'uyu murwa uzaba umusaka udatuwemo?’ ” Abantu bose bakoranira kuri Yeremiya mu nzu y'Uwiteka.

10Ibikomangoma by'i Buyuda byumvise ibyo biherako biza mu nzu y'Uwiteka bivuye ibwami, byicara mu irebe ry'umuryango mushya w'inzu y'Uwiteka.

11Maze abatambyi n'abahanuzi babwira ibikomangoma na rubanda rwose bati “Uyu muntu akwiriye gupfa, kuko yahanuriye uyu murwa ibibi nk'uko mwabyiyumviye n'amatwi yanyu.”

12Yeremiya aherako abwira ibikomangoma na rubanda rwose ati “Uwiteka yantumye guhanurira iyi nzu n'uyu murwa amagambo yose mwumvise.

13Noneho nimutunganye inzira zanyu n'imirimo yanyu, kandi mwumvire ijwi ry'Uwiteka Imana yanyu, na we Uwiteka azareka ikibi yabavuzeho.

14Naho jye ngaho ndi mu maboko yanyu, mungirire uko mwibwira ko ari byiza kandi bitunganye.

15Icyakora mumenye yuko nimunyica muzaba mwisize amaraso atariho urubanza, no kuri uyu murwa no ku baturage baho bose, kuko Uwiteka yabantumyeho koko kubabwira ayo magambo yose ngo munyumve.”

16Maze ibikomangoma na rubanda rwose babwira abatambyi n'abahanuzi bati “Uyu muntu ntabwo akwiriye gupfa, kuko yatubwiriye mu izina ry'Uwiteka Imana yacu.”

17Nuko abakuru bamwe bo mu gihugu barahaguruka babwira iteraniro ryose ry'abantu bati

18Mika 3.12 “Ku ngoma ya Hezekiya umwami w'Abayuda Mika w'i Moresheti yarahanuye, abwira abantu b'i Buyuda bose ati ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga: i Siyoni hazahingwa nk'umurima naho i Yerusalemu hazaba ibirundo by'imisaka, n'umusozi wubatsweho inzu y'Uwiteka uzaba nk'aharengeye hose ho mu ishyamba.’

19Hezekiya umwami w'u Buyuda n'ab'i Buyuda bose, mbese aho baramwishe? Ntimuzi ko Hezekiya yubashye Uwiteka, agasaba Uwiteka imbabazi maze Uwiteka akareka ikibi yabavuzeho? Twakwica uyu twaba twikoreye ishyano rikomeye, ryatugera ku bugingo.

20“Kandi hariho undi muntu wahanuye mu izina ry'Uwiteka, ni Uriya mwene Shemaya w'i Kiriyatiyeyarimu. Na we yahanuriye uyu murwa n'iki gihugu amagambo ahwanye n'aya Yeremiya yose.

21Umwami Yehoyakimu n'intwari ze zose n'ibikomangoma byose bumvise amagambo ye, umwami aherako ashaka kumwica. Ariko Uriya abyumvise agira ubwoba arahunga, ajya muri Egiputa.

22Nuko Umwami Yehoyakimu yohereza abantu muri Egiputa, Elunatani mwene Akibori n'abandi bantu bajyana na we muri Egiputa,

23bakurayo Uriya bamuzanira Umwami Yehoyakimu amwicisha inkota, bajugunya intumbi ye mu mva za rubanda.”

24Nuko rero Ahikamu mwene Shafani arengera Yeremiya, kugira ngo batamutanga mu maboko ya rubanda ngo bamwice.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help